skol

Kaneza Kellia Lagloire yegukanye ikamba rya Miss Burundi(Amafoto)

Yanditswe: Saturday 26, Jul 2025

featured-image

Kaneza Kellia Lagloire yegukanye ikamba rya Miss Burundi mu 2025, nyuma y’imyaka ibiri iri rushanwa ryari rimaze ritaba; mu birori byitabiriwe n’Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Byitabiriwe na bamwe mu bakobwa bambitswe amakamba mu bihugu bitandukanye barimo Miss Tourism Oromia, Derartu Tesfaye Etana; Miss Tanzania, Tracy Nabukeera na Natasha Nyonyozi ubitse ikamba rya Miss Uganda.

Byayobowe n’umunyarwenya Michaël Sengazi uzwi cyane mu Rwanda ariko ukomoka mu Burundi na Anaïs Niragira, uri mu bagore bavuga rikijyana mu itangazamakuru mu Burundi. Umuhanzi Drama T ni we wasusurukije abari bitabiriye ibi birori.

Abakobwa 15 bari bari gushakishwamo uhiga abandi. Kaneza Kellia Lagloire yagaragiwe n’ibisonga birimo Quessia Kubwarugira wabaye Igisonga cya Mbere, Monica Célèste Mugisha wabaye Miss Popularity, Nelly Charlène Iteka wabaye Miss Développement na Jennifer Mugisha wegukanye ikamba rya Miss Photogénique.

Kaneza wahize abandi yegukanye ibihembo birimo imodoka nshya ikoreshwa n’amashanyarazi, Miliyoni 25 z’amafaranga y’i Burundi [11.300.000 Frw], itike y’indege ijyanye n’urugendo rwo gusura Ethiopia, buruse yo kwiga kaminuza umwaka umwe, mudasobwa igendanwa na telefone.

Ni mu gihe Quessia Kubwarugira wabaye igisonga cya mbere yahembwe 15.000.000 BIF [angana na 6.780.000 Frw]

Kaneza Kellia Lagloire yambitswe ikamba asimbuye Lellie Carelle Ndayizeye wari wambitswe iri kamba mu 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa