skol
fortebet

Kanye West arashinja Jay-Z ko ashaka kumwica

Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi wo muri Amerika, Kanye West, yatangaje ko mugenzi we, Jay-Z, ateganya kumwica nyuma yo gutotezwa ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Ni ibyo yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga, avuga ko Jay-z ari mu mugambi wo kumwica.

Yanditse ati: “Nzi ko Jay-Z atwara imodoka hafi yanjye nk’uwasaze, avuga ati ngomba kwica Kanye, ndabizi ni inkuru izaba ibabaje kumva Jay-Z yishe Kanye, ariko azabikora kandi sinkeneye abayuda (indyarya) ku rupfu rwanjye.”

Yongeyeho ko hari bumwe mu butumwa yari yanditse ku rubuga rwe rwa X, ariko Jay-z akamutegeka kubusiba.

Kuwa Gatatu Kanye West yari yanditse kuri urwo rubuga ko Beyoncé yifashishije ikoranabuhanga (IVF) kugira ngo atwite impanga z’abahungu be na Jay-Z, zifite imyaka irindwi.

Kanye West, avuze ibi mu gihe haherutse gutangazwa ko umubano wa Jay Z na Beyoncé ukomeje kujya habi, nyuma y’aho uyu muhanzi mu mwaka ushize yashinjwe gusambanya umugore wari ufite imyaka 13 mu 2000 afatanyije na Diddy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa