skol
Kigali

Karigombe yisunze Hope Irakoze bakorana indirimbo "Ipikipiki" ya mbere kuri album ye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 November 2021

Umuraperi Munyurangabo Steven uzwi cyane mu muziki nka Siti True Karigombe yashyize hanze indirimbo "Ipikipiki"yakoranye na Hope Irakoze,yabaye iya mbere ku zizajya kuri Album ye ateganya kuzamurikira abakunzi be.


Uyu muraperi ufite ubuhanga mu kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo,yatangaje ko yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ariko yabaye ashyize hanze iyi ndirimbo "Ipikipiki"kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi b’umuziki we.

Karigombe avuga ko yahisemo gukorana na Hope Irakoze iyi ndirimbo ye ‘Ipiki piki’ nyuma y’uko bahuriye muri studio yitwa Fine Record bakemeranya gukorana nubwo ataribwo bwa mbere bari bahuye cyane ko ngp bamenyanye akora Video y’indirimbo ye "Sandra."

Ni nyuma y’uko mu mezi macye ashize asohoye EP ye yise ‘Mba ndi mu kazi petit’ iriho indirimbo eshatu.

Uyu muraperi ukorana bya hafi na Riderman, avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye n’izindi zizumvikanisha ubuhangange bwe mu njyana ya Hip Hop.

Iyi ndirimbo ‘Ipiki piki’ ivuga ku munyenga w’urukundo rw’abantu babiri ugereranwa n’ipiki piki, ‘kuko bombi baba bakunda umunyenga wa moto kurusha umunyenga w’ibindi binyabiziga bibaho byose.’

Karigombe ashima Hope Irakoze kubera ubuhanga afite mu muziki cyane ko yanegukanye irushanwa rikomeye rya Tusker Project Fame ya gatandatu.

Karigombe na Hope Irakoze baherukaga guhura mu ndirimbo yitwa “Wowe” y’itsinda rya One Voice Rwanda ivuga ku ndangagaciro z’ubumuntu.

Karigombe azwi mu ndirimbo nka ’Kigali Party’, ’Muduhe inzira’ yakoranye na Bull Dog na Mani Martin, n’indi yamenyekanye cyane yise ’Umunyerezo’ yakoranye na Safi Madiba.



Umuraperi Karigombe uhagaze neza mu njyana ya Rap

Reba Indirimbo "Ipikipiki"ya Karigombe na Hope Irakoze

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Davido yakoze igikorwa gitangaje mu mafaranga aheruka kohererezwa n’abafana...

Ubwo umuhanzi Davido yizihizaga isabukuru y’amavuko, yasabye abakunzi be...
22 November 2021 0

Umuraperi Fireman yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu...
18 November 2021 0

Iserukiramuco rya "HAMWE"rizanye undi mwihariko ku nshuro yaryo ya...

Kaminuza ya University of Global Health Equity (UGHE) yateguye...
10 November 2021 0

Abahanzi 5 bo mu Rwanda bigoye ko bategura igitaramo bonyine kikitabirwa na...

Umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku munsi! ibi nibyo...
9 November 2021 0

Imbonizarwo Music Band bashyize hanze indirimbo "Nzira iki" igaragaza...

Itsinda rikora umuziki rya "Imbonizarwo Music Band" ryashyize hanze...
9 November 2021 0

Karigombe yisunze Hope Irakoze bakorana indirimbo "Ipikipiki" ya mbere kuri...

Umuraperi Munyurangabo Steven uzwi cyane mu muziki nka Siti True Karigombe...
9 November 2021 0