skol
fortebet

Kathia Kamali yahaye gasopo umukobwa wari umubajije impamvu umugabo we atigeze akina imikino ya BAL

Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uwase Kathia Kamali mukuru wa nyampinga w’u Rwanda 2020 , Naomi Nishimwe, yihanije mu buryo bukomeye umukobwa wamubajije impamvu Adonis Javon Filler umukunzi wa Kathia atigeze agaragara akina mu mikino ya BAL kandi asanzwe ari umukinnyi wa APR BBC ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino.

Sponsored Ad

Mu gitekerezo uwitwa Sandrine umwe mu bakurikirana Kathia Kamali ku rukuta rwa Instagram yatanze ku mafoto na Video Kathia yasangije abamukurikira yerekana ko yari yitabiriye imikino ya BAL muri Kigali Arena yagize ati “ Ese ko numva umukwe wacu ngo akina BAL mubona BK Arena ariko sindamubona mu kibuga” Mu gusubiza iki kibazo Kathia Kamali yagize ati “Umukwe wawe nande?”

Iki gisubizo cya Kathia cyatunguye abantu benshi ndetse abandi bamubwira ko ibyo yakoze aribyo kuko kurwanirira umukunzi we byerekana urukundo ruzira uburyarya amufitiye, si inshuro ya mbere Kathia avuganira umukunzi we mu ruhame kuko no mu kwezi kwa mutarama uyu mwaka ubwo amashusho y’ubwambure bw’umukunzi we Adonis yajyaga hanze n’abwo yavuze ko ntacyo bivuze ahubwo urwabo rukomeye nk’inyundo.

Mu kwezi kwa mutarama Adonis Filler usanzwe ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya APR BBC , nibwo yamwambitse impeta y’urukundo umukunzi we Kathia Kamali amusaba ko yazamubera umufasha , ni ibintu kathia yemeye adatindiganyije ndetse ubukwe bwabo bukaba buteganyijwe kuba tariki ya 5 Nzeri 2025.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa