skol
fortebet

Kenya: Itsinda rya Sauti Sol rigiye kurega Raila Odinga uri kwiyamamaza kuba Perezida

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda rya muzika rikomeye rivuga ko rigiye kurega Raila Odinga, wahoze ari minisitiri w’intebe ubu wiyamamariza kuba perezida, rimushinja gukoresha indirimbo yabo mu kwiyamamaza.
Mu kwiyamamaza no kwerekana Madamu Martha Karua nk’uzamubera visi perezida natsinda, abakozi ba Raila Odinga bakoresheje indirimbo Extravanganza ya Sauti Sol imwe mu zikunzwe cyane.
Mu itangazo bashyize kuri Twitter, iri tsinda rya muzika ryinubiye gukoresha indirimbo yabo mu kwiyamamaza kandi ryo nta ruhande (...)

Sponsored Ad

Itsinda rya muzika rikomeye rivuga ko rigiye kurega Raila Odinga, wahoze ari minisitiri w’intebe ubu wiyamamariza kuba perezida, rimushinja gukoresha indirimbo yabo mu kwiyamamaza.

Mu kwiyamamaza no kwerekana Madamu Martha Karua nk’uzamubera visi perezida natsinda, abakozi ba Raila Odinga bakoresheje indirimbo Extravanganza ya Sauti Sol imwe mu zikunzwe cyane.

Mu itangazo bashyize kuri Twitter, iri tsinda rya muzika ryinubiye gukoresha indirimbo yabo mu kwiyamamaza kandi ryo nta ruhande ririho.

Rigira riti: "Twe nta ruhande turiho, yaba Azmio la Umoja cyangwa irindi shyaka rya politiki.

"Tubabajwe no kuba Azimio la Umoja ihonyora uburenganzira bwacu ku kintu dufiteho ububasha".

Azmio la Umoja ni ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Raila Odinga nk’umukandida ku mwanya wa perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama(8) muri Kenya.

Gusa bamwe kuri Twitter bahise bavuga ko iryo huriro ry’amashyaka ryishyuye ikigo Music Copyright Society of Kenya, MCSK, hejuru ya $4,800 ngo ribashe gukoresha imiziki itangiwe uburenganzira mu kwiyamamaza kwaryo.

MCSK ni ikigo cya leta kireba iby’uburenganzira ku bihangano by’abahanzi muri Kenya.

Abahanzi benshi ariko bagiye bashyamirana n’icyo kigo bitewe n’uburyo kishyurwa.

Sauti Sol ni rimwe mu matsinda ya muzika akomeye ubu muri Africa, ryegukanye igihembo cya MTV Africa Music Awards mu 2016.

Naho mu kwiyamamaza, Raila Odinga na Visi perezida William Ruto, nibo bahabwa amahirwe menshi mu bakandida barenga 30 bashaka gusimbura Uhuru Kenyatta.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa