skol
fortebet

Kidum agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo yatewe inkuga na SKOL

Yanditswe: Monday 05, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Jean-Pierre Nimbona wamenyekanye nka Kidum agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100 amaze kuhakorera, mu bihe bitandukanye.

Sponsored Ad

Ni ubwa mbere muri uyu mwaka azaba ataramiye i Kigali, ariko amaze iminsi akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali yacyise ‘Soirée dansante’, agiye kugikora atewe inkunga n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd,
Azataramira abakunzi be, ku wa 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro.
Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.
Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.
Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Aheruka mu Rwanda ku wa 24 Gashyantare 2023, ubwo yaririmbaga mu gitaramo ’Lovers Edition’ cya Kigali Jazz Junction’ cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.
Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille, na Sintex.

Amatike yashyizwe ku rubuga www.maafrica.rw . Ariko ushobora no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money ukanze *182*8*1*932808#. Muri VVIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200Frw ugahabwa n’icyo kunywa, VIP ni ukwishyura ibuhumbi 20 Frw, ariko uguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa