skol
Kigali

Kidum yavuze ukuntu se yamubujije kujya ku rugamba nyuma y’urupfu rw’inshuti ze 17 zishwe zigiye gutereta

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 October 2021

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre ukundwa na benshi mu batuye EAC kubera izina yanditse mu muziki nka Kidum,yavuze ko se umubyara ariwe wamurokoye akamubuza kujya mu ntamara yadutse mu Burundi mu mwaka wa 1995.


Kidum wakoze indirimbo y’amateka yise "Yaramenje"yavuze ko ubwo intambara yarotaga mu Burundi mu wa 1995 yashatse kujya ku rugamba kuko atashakaga kwicwa nk’incuti ze za hafi 17 ziciwe ahitwa Kibira zigiye kureba inkumi i Bubanza, zikekwa ko zaba zigiye mu mitwe yarwanaga icyo gihe.

Mbere yuko Kidum ahunga igihugu akerekeza muri kenya, ngo ibintu ntibyari bimworoheye mu Burundi kuko hari intambara y’amoko nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye mu mwaka wa 1995.

Muri icyo gihe,abakiri bato basabwaga kujya kurwana cyangwa bagapfa barimo guhunga.

Uyu muririmbyi akaba yabivugiye muri kimwe mu biganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru muri Kenya.

Kidum yavuze ko se yamubujije kujya ku rugamba, ahubwo amusabakujya gucuranga umuziki nubwo ngo nawe atizeraga umuziki yakoraga.

Yagize atiʺIntambara yari yamaze gutangira, ubwicanyi buri ahantu hose,…, abanyeshuri bicana kubera iby’ubwoko.Bagenzi banjye bari bafite ingufu bahise bajya ku ruhande rw’abarwanya Leta, abandi bajya ku ruhande rwa Leta y’icyo gihe. Icyari gikenewe kwari ukwiga kurasa, noneho ukifatanya n’abarwana, cyangwa ugapfa urimo guhunga abandi.

Umwana w’imyaka 21, wumva icyo nari gukora ari igiki? S’ukwifatanya n’abarimo barwana ? Ariko data yambwiye ati "oya, genda ukore akazi k’umuziki kamwe wakundaga gukora ukiri muto, nawe yari mu batarabyumvaga icyo gihe.Ati "Sinkubona urimo ufata imbunda, genda ukore umuziki. Ntiyashakaga ko ninjira muri ibyo bintu.ʺ

Muri icyo kiganiro uwo muririmbyi yanavuze ko muri iyo ntambara, hari abana biganaga mu Kayanza bishwe kubera gukekwa kobagiye mu mirwi yarwanaga,nyamara bagiye i Bubanza gusura ikigo cy’ishuri gishya ngo bishakira inkumi zo gutereta.

Abo banyeshuri ngo biciwe I Kibira kuko ariho hari inzira ya hafi I Bubanza cyane ko bagendaga n’amaguru.

Kidum aba muri Kenya aho asanzwe akora umuziki kuva icyo gihe yahunga.Ubu n’umwe mu banyabigwi mu muziki muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Source:Indundi.com

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Isaro risusurutsa Umutima wanjye"-Mu magambo yuzuye imitoma Riderman...

Kuwa 16 Kanama 2015 ni umunsi w’amateka atazibagirana kuri Gatsinzi Emery...
26 October 2021 0

"Kumva Fatakumavuta ni nko kurya Isamake, byose bigusaba Kujonjora"-Bruce...

Uko iminsi igenda ishira, uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rukomeza gukura...
22 October 2021 1

Amateka y’umuhanzikazi w’umunyabigwi Cecile Kayirebwa wujuje imyaka 75...

Umuririmbyi, umusizi, umubyinnyi, n’umwanditsi w’indirimbo…uyu ni umwe mu...
22 October 2021 0

Hashyizwe hanze amabwiriza agenga abitabira amakoraniro n’Utubyiniro

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko utubyiniro n’ibitaramo...
15 October 2021 0

Abantu 113 barimo Papa Cyangwe bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda...

Umuraperi Papa Cyangwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz bari mu bantu 113 bafashwe...
10 October 2021 0

Indirimbo ya Meddy yakunzwe cyane yasibwe kuri You Tube

Indirimbo umuhanzi Meddy yafatanyije na Otile Brown wo muri Kenya "Dusuma"...
7 October 2021 0