Umuhanzi Nyarwanda, Ruhumuriza James wamamaye nka King James yavuze ko impamvu nyamukuru atajya akunda gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo ari uko abo yakundanye nabo batabikunda.
King James mu myaka 20 amaze mu muziki nta na rimwe yigeze agaragaza umukunzi we mu ruhame nk’ibindi byamamare.
Ibi byagiye bituma agenda avugwaho byinshi mu rukundo, aho umuntu yabyukaga akavuga uyu akundana na King James, uyu yabyaranye na King James, King James ibi n’ibi.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, yavuze ko impamvu atajya atangaza byinshi ku rukundo rwe ari uko abantu yagiye akundana nabo batajyaga bakunda kwihuza n’imbuga nkoranyambaga.
Ati "Ibintu rero bijyanye n’urukundo ni ibintu ntigeze nifuza ko byajya hanze cyane ku mpamvu nyinshi kuko n’umuntu ukunda ugomba kumurinda, akenshi nkunda kubana n’abantu batari mu muziki, sinzi impamvu ari bo tubana mu buzima bwa buri munsi ugasanga nabo ntibanabikunda kuko ntibari muri icyo kibuga, ni uko byagiye bigenda nta kindi kiba kibiri inyuma."
Yakomeje avuga impamvu atajya aza kwisobanura kubimuvugaho ko ari yo mahitamo ye mu gukemura ibimuvugwaho.
Ati "Si no kubihisha kuko uhisha umuntu kubera ko yabikubajije ahubwo njyewe ndicecekera bikagenda gutyo."
King James akaba arimo kwitegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki aho kizaba tariki ya 1 n’iya 2 Kanama 2026 muri Kigali Arena.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *