Kitoko agiye gusohora igitabo kivuga ku iterambere ry’umuziki Nyarwanda
Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2024

Kitoko Bibarwa yatangaje ko ageze kure umushinga wo kwandika igitabo kivuga ku muziki, akaba ateganya kugishyira hanze mu minsi iri imbere.
Kitoko aherutse gusohora indirimbo ‘Tiro’ yasubiyemo kuko ubusanzwe ari iy’umuhanzi w’i Burundi wamamaye ku izina rya Buhaga.
Uyu muhanzi wari umaze igihe adakora umuziki yabwiye IGIHE ko uretse kuba atasohoraga indirimbo mu by’ukuri yari mu bikorwa by’umuzika kuko yagize umwanya wo gutangira kwandika ku gitabo cye ndetse no gukora kuri album ateganya gusohora.
Ati “Nifuzaga kwandika igitabo ku rugendo rwacu mu muziki, namaze kugitangira nubwo nagifatanyaga no gukora kuri album yanjye nshya. Yo navuga ko yanarangiye igisigaye ari uko igihe kigera nkayishyira hanze.”
Iki gitabo Kitoko ari kwandika yavuze ko kizibanda ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda aho avuga ko azibanda ku buhamya bw’abahanzi bagenzi be.
Kitoko w’imyaka 39 y’amavuko yavutse ku wa 12 Nzeri 1985 mu gihe album ye ya mbere yise ‘Ifaranga’ yayisohoye mu 2010.
Kugeza uyu munsi uyu muhanzi akunzwe mu ndirimbo zirimo Ifaranga, Ikiragi,Manyobwa, Igendere, Akabuto n’izindi nyinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *