skol
fortebet

Knowless yahishuye indirimbo yamugoye kuruta izindi, Cindy yamutengushye k’umunota wanyuma bagiye gukorana indirimbo

Yanditswe: Saturday 02, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless yahishiye zimwe umbogamizi abahanzi bahura nazo, avuga ko indirimbo’ Byemere’ ari yo ndirimbo yamuvunnye bitewe n’uko yayikoze atayiteguye nyuma yo kujya mu Gihugu cya Uganda agiye gukorana indirimbo na Cindy ariko bikarangira amwigaritse niko guhita akora ’Byemere’ afatanyije na Vampino avuga ko yamufashije muri ibyo bihe.

Sponsored Ad

Abantu benshi usanga batabasha guha agaciro umuntu bitawe n’ibyo akora ariko ubashije kumenya imvune cyangwa se imbaraga bimusaba byagateye imbaraga zo kubaha buri muntu n’icyo akora.

Knowless mukiganiro yagiranye n’Igihe yavuze k’urugendo rwe rwa Muzika n’inzitizi yagiye ahura nazo ariko akabasha guhagarara kubera ko yari azi icyo ashaka n’aho yifuza kugeza umuziki we.

yongeye kuvuga kundirimbo yamugoye kurusha inzindi yagize ati"Ati “Burya nkora ‘Byemere’ ntabwo ariyo nashakaga gukora, nahagurutse i Kigali ndi kumwe na Anita Pendo ngiye gukorana na Cindy i Kampala.”

Knowless avuga ko Cindy ari we wari wasabye ko bakorana indirimbo anyuze ku mugabo wari usanzwe amufasha mu bya muzika utuye ku mugabane w’u Burayi, icyakora ngo yaje gutungurwa n’ukuntu yamwisubiye ku munota wa nyuma.

Ati “Icyo gihe twagiye muri Uganda gukorana indirimbo na Cindy, twahageze mu gitondo twirirwa kuri studio ngerageza kwiga indirimbo yari yarohereje yifuza ko twakorana, (ubu yaranasohotse yitwa ‘Total Satisfaction’), twari twiriwe twicaye aho nimugoroba tugiye kubona tubona araje, ntacyo bimubwiye, aho no gutuma dukora ahubwo asaba amafaranga.”

Knowless avuga ko yababajwe n’ukuntu Cindy akihagera atigeze anaha agaciro ko bari bahageze kare wenda ngo abisegureho, ahubwo ngo yahageze avuga ko akeneye byibuza 2000$ kugira ngo bakorane.

Iki gihe Knowless yanze kuyatanga ndetse anabuza uwamufashaga mu muziki kuyatanga.

Mu gihe impaka zari zikomeye, avuga ko aribwo Vampino yamusanze kuri studio ya Producer Washington amaze kumva agahinda ka Knowless yiyemeza kumufasha.

Ati “Icyo gihe Vampino yari mu bahanzi bagezweho, amaze kumva ibyatubayeho yiyemeje kumfasha ansaba ko najya muri Swangz Avenue yakoreragamo tukareba uko dukorana.”

Bamaze kwemeranya bahise bakorana indirimbo ‘Byemere’, Knowless ahamya ko yibuka neza ko iyo ndirimbo atigeze ayishyura ndetse nta n’ikiguzi byamusabye kugira ngo akorane na Vampino.

Total Satisfaction yari gukorana na Cindy byarangiy uyu muhanzi ayisohoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa