skol

Knowless yahishuye uko isoni zatumye yitwa umusinzi

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2024

featured-image

Butera Knowless yagaragaje ko agitangira umuziki, yagiraga isoni nyinshi ku buryo rimwe na rimwe yakoraga impanuka ku rubyiniro bikitirirwa ubusinzi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ndaruhutse Fally Merci mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, mu cyiciro batumiramo umuntu w’icyamamare akagaruka ku rugendo rwe.

Ati “Ngitangira umuziki ntabwo byari byoroshye. Guhagarara imbere y’abantu […] rimwe na rimwe hari igihe nagiraga ibibazo ku rubyiniro abantu bamwe bati ’yafashe akantu’, kandi ari isoni nyinshi. Guhagarara imbere y’abantu byari ikibazo gikomeye. Izindi mbogamizi zari izo kubura amafaranga, ndetse no kwitwa ikirara cyangwa indaya.”

Yavuze ko nubwo bimeze gutyo, nyuma ibintu byagiye bimera neza uko ibihe byagiye bisimburana ndetse akabona abo bakorana bafite intumbero nziza.

Knowless uri mu banyamuziki bakunzwe cyane, agaragaza ko nubwo kuba icyamamare ari byiza ariko hari abo byoreka iyo batitonze ngo bamenye uko babigenzura.

Ati “Kumenyekana ni byiza, hari ahantu bifungura imiryango. Ariko utabirebye neza byakwangiza. Byatuma wibagirwa uwo uri we.”

Ashimira abantu barimo Junior Multisystem uheruka kwitaba Imana, wamukoreye ku buntu indirimbo ye ya mbere.

Asaba urubyiruko cyane cyane abakobwa kugira intumbero ndetse no gukorana umwete, kuko ari byo bifasha umuntu kugera ku ntsinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa