Kugira Ubumuga ntibyababujije kwamamara , Dore ibyamamare 7 mu Rwanda bifite ubumuga
Yanditswe: Friday 28, Feb 2025
Kugira ubumuga ntibisobanuye kutagira ubushobozi bwo kugira icyo wakora , ntibisobanuye ko ubuzima burangiye , ntibisobanuye ko utari uwumumaro ku muryango Nyarwanda ndetse byumwihariko ntibisobanuye ko utaremwe mu ishusho y’uhoraho Imana ishobora byose. Kugira ubumuga ntawabyifuza ariko ubuzima butunyuza mu nzira zitandukanye. Uko uri kose ujye wibukako wagiririwe ingabire isumba izindi yo kuba ukiri muzima ubasha kwiyumva ndetse wagira ibyo ukora ibyo bitume uhora utekereza icyo wakora (…)
Kugira ubumuga ntibisobanuye kutagira ubushobozi bwo kugira icyo wakora , ntibisobanuye ko ubuzima burangiye , ntibisobanuye ko utari uwumumaro ku muryango Nyarwanda ndetse byumwihariko ntibisobanuye ko utaremwe mu ishusho y’uhoraho Imana ishobora byose. Kugira ubumuga ntawabyifuza ariko ubuzima butunyuza mu nzira zitandukanye. Uko uri kose ujye wibukako wagiririwe ingabire isumba izindi yo kuba ukiri muzima ubasha kwiyumva ndetse wagira ibyo ukora ibyo bitume uhora utekereza icyo wakora cyikaguteza imbere ukava ku rwego rumwe ukagera ku rundi. Muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe ibyamamare 7 bifite ubumuga mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ibi byamamare bikora imyuga itandukanye ndetse abenshi muribo barishoboye babayeho ndetse bafasha imiryango bakomokamo. Murakaza neza muriyi nkuru.
1. Niyobosco
Uyu muhanzi w’impano ihebuje mu kuririmba ndetse no kwandika indirimbo yabonye izuba mu mwaka w’i 2001. Uyu musore ufite ubumuga bwo kutabona yatangiye kumenyekana mu muziki nyarwanda mu ntangiriro z’umwaka w’i 2020 ubwo yasohoraga indirimbo ubigenza ute? Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zirimo Piyapuresha,urugi,seka, izindi mbaraga , ndetse n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi ni indashyikirwa mu bahanzi bakiri bato mu muziki nyarwanda ndetse rwose impano ye yarenze ibyo kuba afite ubumuga bwo kutabona kuko kuri ubu ari mu bahanzi beza u Rwanda rufite.
2. Miss Uwimana Jeannette
Uyu mwali ukiri muto yabonye izuba mu mwaka w’i 1996 akaba afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Jeannette yamenyekanye cyane mu mwaka w’i 2022 ubwo yahatanaga mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga ufite umushinga urimo guhanga udushya. Uyu mwali akaba ari urugero rwivugira ko rwose kugira ubumuga bitakwambura gushobora.
3. Leonidas Ndayisaba
Uyu ni umunyamakuru w’ubatse izina mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 20 arimazemo. Leonidas yabonye izuba mu mwaka w’i 1981 akaba yaravutse areba neza nk’abandi bana benshi gusa ubwo yarafite imyaka ine ya mavuko yahuye n’uburwayi bumuviramo ubumuga bwo kutabona . Mu rugendo rwe nk’umunyamakuru Leonidas Ndayisaba yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo ; Flash Fm , Voice of Africa, Radio Salus , n’ibindi bitandukanye. Uyu mugabo wize ndetse akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors degree) mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse n’itumanaho , mu mwaka w’i2015 yahawe igihembo nk’umunyamakuru w’imikino wahize abandi.
4. Mukarusine Claudine
Uyu mutegarugori yabonye izuba mu mwaka w’i 1991 avukira mu karere ka Kirehe ni muntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda. Claudine abantu benshi bamumenye mu mwaka w’i 2019 ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo Igitekerezo ya King James . hirya yibi Claudine akaba yarize ndetse akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo ikaba ari impamyabumenyi yakuye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Uburyo uyu mutegarugori yabashije gutinyuka kujya mu mashusho y’indirimbo ya King james byatumye atinyura abandi bakobwa bafite ubumuga ariko bakitinya bumvako batarenga ku muharuro.
5. Nzovu
Amazina yiswe na babyeyi ni Bahizi Venuste gusa ni icyogere akaba icyatwa mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda nka Nzovu cyangwa se Maitre nzovu. Uyu mugabo w’imyaka 51 ya mavuko afite ubumuga bw’ubugufi budasanzwe . Nzovu yatangiye kumenyekana mu myaka yi 2006 ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane yakunzwe cyane ya Haranira Kubaho nyuma yaho yakinnye no muzindi zirimo ; zirara zishya , Kigali si I kigoma , n’izindi nyinshi.
6. Nyinawambogo
Amazina yiswe na babyeyi ni Mukanyandwi Alphonsine gusa yamamaye mu ruganda rwa filime nyarwanda nka Nyinawambogo , uyu mutegarugori ufite ubumuga bw’ubugufi budasanzwe yabonye izuba mu mwaka w’i1979 avukira I huye mu ntara ya majyepfo y’u Rwanda. Nyinawambogo yarize gusa aza gucumbika amasomo ye kubera ibibazo by’amikoro ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu wa mashuli yisumbuye mu ishami ry’icungamutungo (Accounting). Nyuma yahoo yaje gukora imirimo inyuranye maze mu mwaka w’i2006 atangira gukina filime aho yahereye muri filime ya Haranira Kubaho ndetse nyuma yahoo aza gukina muzindi zirimo Zirara Zishya ,n’izindi nyinshi.
7. Irene murindahabi
Uyu mugabo uzwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda amazina ye bwite ni Irene Murindahabi ariko azwi cyane nka M Irene mu myidagaduro yo mu Rwanda. Yavutse kimwe nk’abandi bana benshi ingingo ndetse n’umubiri we byose bikora neza , gusa ubwo yari ageze mu bihe byo gukingirwa yaje guterwa urushinge nabi ahatariho n’umunyeshuli w’imenyerezaga umwuga ku bitaro bya Muhima maze bimuviramo kumugara ukuboko kw’ibumoso aho ku munsi wa none kudakora neza nk’ukundi kw’iburyo.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *