skol
fortebet

KWIBUKA 31 : Dore ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda byishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe: Friday 11, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye ubuzima bw’Inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, muri abo harimo abari ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda rwicyo gihe. harimo Abahanzi, Abakinnyi b’Imikino itandukanye, Abanyamakuru , ndetse n’abandi benshi cyane. Muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe bamwe mu byamamare bizwi mu myidagaduro yo mu Rwanda byahitanywe na Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
1.Sebanani Andre Uyu mugabo amazina ye bwite yitwaga Sebanani Andereya yari (...)

Sponsored Ad

Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye ubuzima bw’Inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, muri abo harimo abari ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda rwicyo gihe. harimo Abahanzi, Abakinnyi b’Imikino itandukanye, Abanyamakuru , ndetse n’abandi benshi cyane. Muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe bamwe mu byamamare bizwi mu myidagaduro yo mu Rwanda byahitanywe na Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

1.Sebanani Andre
Uyu mugabo amazina ye bwite yitwaga Sebanani Andereya yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Sebanani Yanaririmbye kandi ku giti cye indirimbo zitari nke harimo nka ; Karimi ka shyari , Mama Munyana’ n’izindi nyinshi. Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie gusa na we yitabye Imana mu mwaka wa 2016 azize uburwayi, gusa abana bane babo bo bakaba bakiriho.

2.Rugamba Sipiriyani
Rugamba Sipiriyani azwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n’Amasimbi n’Amakombe. Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru ‘Imvaho Nshya’ muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we.

3.Karemera Rodrigue
Karemera Rodrigue ni umwe mu banyabigwi b’umuziki nyarwanda , yamamaye mu ndirimbo zirimo ; Kwibuka, Mukazi , Ubalijoro, Ihorere, n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi yicanwe n’umwana we w’Imfura ndetse n’umufasha we Madelene, kuri uyu munsi abahungu batatu ba Karemera Rodrigue bakaba aribo barokotse bakiriho uyu munsi. bakaba ari Karemera Iradukunda Valerie , Bigabo Janvier ndetse na Karemera Patrick.

4.Bizimana Loti
Umuhanzi Bizimana Loti azwi cyane mu ndirimbo zirimo ; Nsigaye ndi umuzungu , Nta munoza , n’izindi nyinshi cyane. Ubuhanzi bw’uyu muririmbyi bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe, yari umuntu ukunda gushyenga n’ubundi. Bizimana Loti akaba yarishwe arikumwe n’umufasha we n’abana be babiri.

5. Miss Nubuhoro Jeanne
Uyu mwari yabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 1991 gusa yambuwe ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Miss Nubuhoro yiciwe ku bitaro bya Caraes Ndera aho yari yahungiye hamwe nabo mu muryango we barimo Mama we ndetse na Musaza we muto.

6. Kalinda Viateur
Uyu ni umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa mu mikino u Rwanda rwagize, niwe waremye bwa mbere ikiganiro urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda. Uyu mugabo kandi yazanye amagambo nka: Kwamurura, Umutambiko, urushundura, kunobagiza, n’andi menshi yifashishwa mu kogeza umupira. Kalinda Viateur akaba nawe yarishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

7. Rudasingwa Martin
Myugariro Rudasingwa Martin wakiniraga Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. abarebye umupira wo hambere hano mu Rwanda bahamya ko yari muri bakinnyi beza kubera imikinire ye yuje ubwenge, imbaraga ndetse n’amayeri y’umupira.

8. Ntarugera Emmanuel (Gisembe)
Umwe mu bakinnyi bari bakunzwe kandi bari bazwi cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni Ntarugera Emmanuel wamamaye nka Gisembe mu mukino wa Basketball. Uyu mukinnyi yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu 1961, gusa yitaba Imana mu 1994 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Gisembe Yakinaga mu ikipe ya Espoir BBC. Abamubonye mu kibuga bahamya ko yari umwe mu bakinnyi b’abahanga bariho icyo gihe, cyane ko yabifashwagamo n’indeshyo ye kuko yareshyaga na metero ebyiri. Uyu mugabo kandi yaje kwitirirwa Irushanwa ryo Kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball rizwi nka ‘Gisembe Memorial Tournament’.

Gisembe umuremure kurenza abandi mu bahagaze
UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa