skol
Kigali

M.IRENE yasinyishije amasezerano Vestine&Dorcas nyuma y’akahise

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021

Umunyamakuru Mulindahabi Irene uzwi nka M.IRENE yasinyishije mu buryo bwemewe n’amategeko abahanzikazi Vestine&Dorcas nyuma y’umwuka mubi waje mu minsi ishize uturutse kuri channel [Cano] ya You Tube uyu Irene yasabwaga gusubiza aba bakobwa.


Ku munsi w’ejo,tariki ya 02 Kanama 2021, mu Karere ka Musanze habereye iumuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’iri tsinda ry’abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka Vestine na Dorcas na MIE inzu ifasha abahanzi ya Murindahabi Irene nyuma y’igihe kinini bakorana bya kivandimwe.

Mu minsi ishize nibwo M.Irene yahagaritse gukorana n’aba bakobwa nyuma y’aho yari yokejwe igitutu n’umubyeyi wabo ngo abasubize urubuga rwabo rwa You Tube yari yahinduriye imibare y’ibanga,

Murindahabi Irene yashinjwe kunyunyuza imitsi aba bakobwa mu gihe we yavuze ko yabafashije kubishyurira amashuri no kubitaho muri byose bakenera gusa uyu munyamakuru yavuze ko hari bagenzi be 2 babana mu itangazamakuru ry’imyidagaduro,bagiriye inama mbi nyina w’aba bakobwa bikarangira ahagaritse imikoranire.

M.Irene yavuze ko inshuro nyinshi yasabye nyina w’aba bakobwa ngo basinyane amasezerano y’imikoranire arabyanga ariko kuri iyi nshuro byarangiye bumvikanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Murindahabi, Dorcas na Vestine bari bahagarariwe na Nyina Uzamukunda Elisabeth.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bamwe mu banyarwanda bari kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide I...

Bamwe mu Banyarwanda bari gusaba ko igitaramo cya Koffi Olomide...
25 November 2021 1

Davido yakoze igikorwa gitangaje mu mafaranga aheruka kohererezwa n’abafana...

Ubwo umuhanzi Davido yizihizaga isabukuru y’amavuko, yasabye abakunzi be...
22 November 2021 0

Umuraperi Fireman yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu...
18 November 2021 0

Iserukiramuco rya "HAMWE"rizanye undi mwihariko ku nshuro yaryo ya...

Kaminuza ya University of Global Health Equity (UGHE) yateguye...
10 November 2021 0

Abahanzi 5 bo mu Rwanda bigoye ko bategura igitaramo bonyine kikitabirwa na...

Umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku munsi! ibi nibyo...
9 November 2021 0

Imbonizarwo Music Band bashyize hanze indirimbo "Nzira iki" igaragaza...

Itsinda rikora umuziki rya "Imbonizarwo Music Band" ryashyize hanze...
9 November 2021 0