skol
fortebet

Meddy yaje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 27, Aug 2022

Meddy yaje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yageze i Kigali muri iri joro aho yitabiriye umuhango wo gushyingura nyina umaze iminsi yitabye Imana.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Kanama 2022,nibwo Meddy yasesekaye ku kibuga cy’indege I Kanombe,yakirwa n’abo mu muryango we.
Umubiri w’umubyeyi we nawo wagejejwe i Kigali kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi yitabye Imana muri Kenya.
Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 hazaba umugoroba wo kwizihiza ubuzima bw’uyu mubyeyi mu gihe ku wa (…)

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yageze i Kigali muri iri joro aho yitabiriye umuhango wo gushyingura nyina umaze iminsi yitabye Imana.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Kanama 2022,nibwo Meddy yasesekaye ku kibuga cy’indege I Kanombe,yakirwa n’abo mu muryango we.

Umubiri w’umubyeyi we nawo wagejejwe i Kigali kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi yitabye Imana muri Kenya.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 hazaba umugoroba wo kwizihiza ubuzima bw’uyu mubyeyi mu gihe ku wa 28 Kanama 2022 aribwo bazamuherekeza mu cyubahiro.

Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy], yitabye Imana ku wa 14 Kanama 2022 azize uburwayi aho yari arwariye muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa