Menya Amazina ndetse n’imyaka ya bana ba Zari The Bosslady, Slay Queen wa mbere mu karere ka Africa y’iburasirazuba
Yanditswe: Monday 10, Feb 2025
Mbere yuko tugera ku bana be dore ibyibanze wamenya kuri Zari The Bosslady , uyu ni umugandekazi wabonye izuba taliki 23 nzeri mu mwaka w’i 1980, Uyu munsi afite imyaka 44 ya mavuko gusa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka akaba azuzuza imyaka 45 ya mavuko. mu buzima bwe Zari the bosslady Yashakanye n’umugabo we wa mbere witwa Ivan SSEMWANGA mu mwaka w’i 2004 urugo rwabo Imana yaruhaye umugisha gusa nyuma yaho mu mwaka w’i 2013 baje guhana gatanya burumwe anyura ize nzira gusa bemeranya kujya (…)
Mbere yuko tugera ku bana be dore ibyibanze wamenya kuri Zari The Bosslady , uyu ni umugandekazi wabonye izuba taliki 23 nzeri mu mwaka w’i 1980, Uyu munsi afite imyaka 44 ya mavuko gusa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka akaba azuzuza imyaka 45 ya mavuko. mu buzima bwe Zari the bosslady Yashakanye n’umugabo we wa mbere witwa Ivan SSEMWANGA mu mwaka w’i 2004 urugo rwabo Imana yaruhaye umugisha gusa nyuma yaho mu mwaka w’i 2013 baje guhana gatanya burumwe anyura ize nzira gusa bemeranya kujya bahurira ku nshingano zo kwita ku bana batatu babyaranye. uyu Ivan SSEMWANGA akaba yaraje kwitaba Imana mu mwaka w’i 2017 azize indwara y’umutima.
Nyuma yo guhana gatanya nuwahoze ari umugabo we, zari yaje kongera kujya mu rukundo ndetse ninabwo mu mwaka w’i 2014 yamenyanye n’icyamamare Diamond Plarnumz aba bombi barakundanye ndetse rwose ikibatsi cy’urukundo rwabo cyatwikaga burumwe washoboraga kuvugako ibyabo bizarangirira mu marira , urukundo rwa diamond ndetse na zari the bosslady rwari rukomeye nk’inyundo Imana yaje kuruha umugisha wa bana babiri gusa nyuma yaho ku munsi wa saint valentin wo mu mwaka w’i 2018 zari yaje gutangazako bidasubirwaho yamaze gutandukana na diamond platnumz bari bamaze imyaka ine mu rukundo.
Mutwemerere noneho mu nyandiko ndetse n’amafoto turebere hamwe abana bose buyu mugore utigisa imbugankoranyambaga ndetse akaba akunzwe n’abatari bake.
1. Pinto SSEMWANGA
Niwe mwana w’imfura ya Zari , Yavutse mu mwaka w’i 2003,Uyu munsi afite imyaka 22 ya mavuko. uyu mwana zari The bosslady akaba yaramubyaranye na Ivan SSemwanga.
2. RAFAEL SSEMWANGA
Niwe mwana wa kabiri wa zari The BOSSLADY. Yavutse mu mwaka w’i 2005 Uyu munsi afite imyaka 20 ya mavuko. Uyu musore yamubyaranye na Ivan
SSemwanga wahoze ari umugabo we.
3. Quincy George SSEMWANGA
Niwe mwana wa gatatu wa zari The bosslady. akaba ariwe bucura mu bana yabyaranye n’umugabo we wa mbere Ivan SSemwanga. Uyu mwana Quincy Yavutse mu mwaka w’i 2007 Uyu munsi afite imyaka 18 ya mavuko.
4. Princess Tiffah
Latifah Dangote Niwe mwana wa Kane wa zari The bosslady, akaba kandi ariwe mwana w’imfura yabyaranye na Diamond Platnumz. Bakunda kumutazira akazina ka Princess Tiffah Yavutse mu mwaka w’i 2015 Uyu munsi afite imyaka 10 ya mavuko.
5. Prince Nillan
Niwe mwana wumuhererezi wa zari The bosslady, uyu nawe yamubyaranye na Diamond Platnumz. Prince Yavutse mu mwaka w’i 2016 Uyu munsi afite imyaka 9 ya mavuko.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *