Menya ibya couple yashyingiriwe mu irimbi ku munsi benshi bita uw’umwaku
Yanditswe: Friday 13, Sep 2024

‘Couple’ yashyingiriwe mu irimbi ku itariki bamwe bemera ko ari iy’umwaku kurusha ayandi matariki y’umwaka, ivuga ko uwo munsi “wari ntamakemwa”.
Hannah na Mathew Parfitt b’i Rhondda Cynon Taf mu majyepfo ya Wales/Pays de Galles, bambikanye impeta kuwa gatanu tariki 13 Ukwakira umwaka ushize mu cyumba cyahoze gikoreshwa mu kururutsa amasanduku arimo imirambo y’abapfuye mbere y’uko bayihindura ivu.
Hannah yari yambaye ikanzu y’umukara, Mathew na we yambaye isuti y’umukara na karuvati itukura, bavuga ko bagize ugushyingirwa kwiza.
Hannah w’imyaka 27 ati: “Twifuzaga gushyingirwa ku munsi wa Halloween, ariko buri umwaka kuri Halloween hagwa imvura ikabije”.
Halloween ni umunsi mukuru imiryango myinshi y’abazungu yizihizaho abazimu babo.
Hannah yongeraho ati: “Nuko tureba bigezo, dufata ku wa gatanu tariki 13, twifuzaga gushyingira ari mu Ukwakira(10) kugira ngo bijyane neza”.
Aba bakunzi bahisemo kwambikanira impeta aho hantu hahoze ari irimbi i Bristol mu Bwongereza ariko hatagikoreshwa nk’irimbi.
Hannah ati: “Ntabwo twashyingiriwe mu mva z’abantu, kuko byaba ari ugusuzugura”.
Abajijwe impamvu bahisemo irimbi, Hannah yagize ati: “Igihe cyose narayakunze [amarimbi]. Nyabona nk’ahantu h’amahoro.”
Naho ku guhitamo itariki ifatwa nk’iy’umwaku kurusha iyindi mu mwaka, Mathew ati: “Nta mwaku turagira kugeza ubu. Ntawo, twimereye neza”.
Hannah ati: “Duherutse kubona inzu nshya, rero bimeze neza”.
Samantha Buca, wadoze ikanzu y’ubukwe ya Hannah, yavuze ko amakanzu y’umukara yari akunzwe muri ariya mezi, aho hari benshi bashyingirwa mu gihe cya Halloween.
Samantha avuga ko we atizera mu bivugwa ku itariki ya 13 iyo igeze ari ku wa gatanu. Gusa avuga ko ari nkaho nta bantu abona bashaka amakanzu bazambara kuri iyo tariki “kubera ibibi biyivugwaho”.
Kuki ku wa gatanu tariki 13 ifatwa nk’umunsi w’umwaku?
Nta muntu wahamya neza inkomoko y’iyo mitekerereze.
Nimero 13 no ku wa gatanu byombi bifite amateka yo gutera umwaku – kandi uguhura kwabyo nikwo kwazanye iyo mitekerereze.
Hari abavuga ko impamvu y’umwaku uhuzwa n’umubare 13 iva muri Bibiliya.
Juda wagambaniye Yezu/su, bivugwa ko yari umuntu wa 13 waje akicara bagiye gusangira ifunguro rya nyuma.
Mu myaka amagana ishize mu bihugu byinshi by’iburayi bafata ku wa gatanu nk’umunsi utari uw’amahirwe kurusha iyindi.
Mu Bwongereza, ku wa gatanu higeze kuba ari Umunsi wo Kumanika, kuko wari umunsi abakatiwe urwo gupfa bicwaga bamanitswe mu mugozi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *