Minisitiri Utumatwishima yahishuye indirimbo yakunze kuri Album Riderman yafatanyije na Bulldogg
Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2024

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko yakozwe ku mutima na album nshya ya Riderman na Bulldogg cyane ko ari umukunzi w’injyana bakora ya Hip Hop.
Uyu mugabo ukomeje gushyigikira abahanzi,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yavuze ko aba baraperi bamukumbuje Hip Hop ya kera ndetse yemeza ko akunda indirimbo bakoze yitwa ’Nkubona Fo’.
Ati: “Kimwe n’abandi tungana mwadukumbuje Hip Hop ya kera, mwarakoze. Indirimbo nsubiramo kenshi ni Nkubona fo, nanjye iyo mbonye umuntu uri gukinira ku isahani y’undi muntu mubona fo.”
Uretse gushima album y’aba baraperi, Minisitiri Utumatwishima yabijeje ko nubwo izuba ryavuye cyane bazaganira bakareba ko yabaha inkunga.
Mu minsi ishize nibwo Riderman na Bull Dogg basohoye album bise ‘Icyumba cy’amategeko’. Igizwe n’indirimbo esheshatu.
Iyi Album yishimiwe na benshi,iriho indirimbo zikebura abantu,zigira inama abafite umutima mubi ndetse aba bahanzi b’abanyabigwi mu Rwanda bagaragaje uko babona ibintu bimwe na bimwe bibera mu Rwanda.
Umuraperi Bulldogg aganira na Isango Star yari yasabye Minisitiri Utumatwishima kuvuga kuri iyi album ndetse akanaba inkunga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *