skol
fortebet

Mu gitaramo cya Hip Hop, Fireman yunamiye abaraperi bitabye Imana

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman wari mu baraperi 11 bataramiye abitabiriye igitaramo "Keep It 100 Experience" cyabereye muri Kigali Universe, yagisoje yunamira abaraperi bose bitabye Imana.

Sponsored Ad

Uyu muraperi wasoje iki gitaramo cyateguwe n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Skol Malt, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, yafashe icyemezo cyo kunamira aba bahanzi, avuga ko biri mu rwego rwo kwerekana itandukaniro rye n’abandi baraperi. Ati "Ndashaka kwerekana itandukaniro ry’abaraperi, duhe icyubahiro abaraperi (abavandimwe) batuvuyemo."

Fireman yongeye gusaba abakunzi be kumuremera

Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati Fireman yahagaritse umuziki abwira abitabiriye iki gitaramo ko ari umugaragu wabo ariko kugira ngo abikore neza bisaba ko bamuhemba. Ati "Ndabakunda cyane. Njye ndi umugaragu wanyu, ariko kugira ngo mbikore neza, birasaba y’uko mumpemba."

Fireman yinjiriye mu ndirimbo zirimo ’Umuhungu wa Muzika’ yakoranye na Bruce Melodie, anaririmba indirimbo ’’ Ca Inkoni izamba’ yakoranye na Queen Cha.

Ubwo yari asoje kuririmba iyi ndirimbo yagize ati "Amahoro y’Imana abane namwe ni umuhungu wanyu, kuva i Kigali mu Rwanda."

Uyu muraperi yaririmbye indirimbo zirimo "Itangisha" yakoranye na King James, "Nyeganyega" n’izindi.

Fireman yanaririmbye indirimbo "Amashimwe" yakoranye na Chriss Eazy, anaririmba indirimbo ’Nyamirambo’ yakoranye na Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada muri iki gihe.

Uyu muraperi mu gusoza, iki gitaramo yaririmbye indirimbo ’Bucyanayayandi’ yitiriye EP (Extended Play) ye ya mbere aherutse gushyira ku isoko. Yavuze ko iyi Album yabashije kuyikora nyuma y’uko abonye ubufasha yaherewe muri Kigali Universe.

Fireman ahamya ko iyi EP aherutse gukora yatumye yinjiza umuziki we ku rwego rwiza kuko yatangiye no kuwucuruza ku mbuga za murandasi zicuruza umuziki bitandukanye n’uko yari asanzwe akora.

Muri uru rugendo rushya rwa Fireman uretse gufungura konti ku rubuga rwa Youtube, yanafunguye izindi konti ku mbuga zicururizwaho umuziki mu mazina ya “Fireman Vayo”.

Uyu muraperi avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza gufungura konti anyuzaho ibihangano bye kuri Youtube, ariko ntizamaraga kabiri kuko yahitaga aziburira irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa