Mu ibanga rikomeye cyane Diamond Platnumz yakoze ubukwe na Zuchu
Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

Naseeb Abdul Juma uzwi cyane mu muziki nka Diamond Platnumz yaciye amarenga yuko yaba yakoze imihango y’ubukwe yo mu idini ya isilamu hamwe n’umukunzi we akaba n’umuhanzi ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi ari we Zuchu.
Ku itariki ya 1 Kamena uyu mwaka Diamond yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikirana amafoto ye na Zuchu aho aba bombi bagaragara bari mu muhango w’ubukwe mu ibanga kuko usibye inshuti zabo za hafi abandi bose babimenye byarangiye babimenyeye ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mafoto Diamond Platnumz yayaherekesheje amagambo avuga ko buri wese hari uburyo yari asanzwe azimo Diamond Platnumz ndetse n’ikintu cyijyanye n’ubukwe ati ariko kuri iyi nshuro ni Diamond utandukanye. aya mafoto ndetse na magambo yuyu muhanzi byazamuye imbamutima za benshi aho bishimiye kuba Diamond Platnumz cyera kabaye arushinze na Zuchu aho aba bombi bari bamaze igihe kigera ku myaka 5 bari mu munyenga w’urukundo.
Nyuma yuko Diamond atangaje ibyo, hanyuzemo igihe gito maze kuri Instagaram ya Wasafi hashyirwaho amashusho yaba bageni aho zuchu mu bigaragarira amaso yari yishimye cyane ndetse mu mashusho akaba avuga ati “We are Married” bishatse kuvuga ngo twarushinze.
Diamond Platnumz ni umugabo w’imyaka 36 ya mavuko akaba ari umubyeyi w’abana bane barimo babiri yabyaranye na Zari Thebosslady, umwe yabyaranye na Tanasha Donna ndetse n’undi yabyaranye na Hamisa Mobetto. Ku rundi ruhande Zuchu akaba ari umukobwa w’imyaka 32 ya mavuko akaba kandi ari umuhanzi ufashwa na Diamond Platnumz.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *