IREBERE BAMWE MU BASTAR BA SHOWBIZ NYARWANDA BAKIRI KU CYAVU(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2025
Bamwe mu byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda banyuze mu nzira irimo ibimene by’amacupa kugirango babashe kugera ku gasongero. muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe mu mafoto uko bamwe mu byamamare bari bameze mu myaka yatambutse.
1. The Ben wo mu myaka yi 2006 yari umunyeshuli ku ishuli rya GS. GAHINI , icyo gihe inzozi zari nyinshi cyane ariko yari ataramenya ko ahazaza hamuhishiye kuzaba icyatwa mu muziki nyarwanda.
2. Bulldog wo mu myaka yi 2006 yari umuyeshuli ku ishuli rya St. Andre riherereye I Nyamirambo mu mujyi wa kigali.
3. umunyamakuru Aissa cyiza mu myaka yi 2012 ubuzima bwari butaraba nkuko buri uyu munsi. muri ibi bihe akaba yari umunyamakurukazi kuri Radio isango star.
4. Umuhanzi kennysol wo mu myaka yi 2014 bamutaziraga akazina ka Neymar kubera ubuhanga yerekanaga mu guconga ruhago.
5. Umuhanzi Young Grace wo mu myaka yi 2003 yari umwana muto ataramenyako mu myaka izakurikiraho azaba icyamamare mu muziki nyarwanda.
6. Umuhanzikazi Knowless Butera wo mu myaka yi 2007 yari umukobwa uri mu myaka y’ubwangavu akaba yari umunyeshuli ku ishuli rya college de bethel mu karere ka Ruhango aho yigaga mu mwaka wa kabiri wayisumbuye.
7. Mu myaka yi 2006 Yari umwana muto icyo gihe , Yvan Buravan mbere gato yuko aba ikirangirire mu muziki nyarwanda.
8. Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Jaysqueezer wa mipango mu myaka yi 2013 yari umusore umaze kugimbuka ndetse rwose ibiryo byari bitaramuyoboka cyane nkuko uyu munsi bimeze.
9. Ariel Wayz wo mu myaka yi 2017 , mbere gato yuko aba ikirangirire mu muziki nyarwanda.
10. Kate bashabe ubwo yari umunyeshuli mu mwaka wa gatatu wa mashuli yisumbuye ku ishuli rya King David.
11. Abanyamakuru Sam Karenzi na Rutamu Elie Joe ubwo bari abanyeshuuli muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu karere ka Huye.
12. Niyitegeka Gratien wo mu myaka yi 2007 ubwo yagezaga umuvugo ku bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi mu cyahoze ari kaminuza ya KIE.
13. Icyamamare muri filime nyarwanda Isimbi Alliance uzwi cyane nka Alliah cool mu myaka yi 2007 yari umukobwa uri mu myaka y’ubwangavu.
14.Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 2016 Mutesi Jolly yari umuyobozi wa banyeshuli ku ishuli aho yigaga kuri King David Academy mu mwaka w’i 2015.
Ntuzacikwe n’igice cya kabiri cyiyi nkuru cyizabageraho muri iki cyumweru!
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *