Mu minsi 6 gusa, indirimbo "Best Friend" ya Bwiza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube
Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2024

Tariki ya 19 Ugushyingo 2024, nibwo umuhanzikazi Bwiza Emmeramce uri mubagezweho yahuje imbaraga na Mugisha Benjamin (The Ben) maze basohora amashusho y’indirimbo bise "Best Friend" kuva uwo munsi ikundwa cyane, ku buryo byatwaye iminsi 6 gusa ngo yuzuze miliyoni irenga y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube.
Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, kubera ko amagambo ayigize yose agaruka ku rukundo rw’umusore n’umukobwa.
Uyu mukobwa usanzwe afashwa n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC, yayigezemo muri Nyakanga 2021 atsinze irushanwa rya ’The Next Diva Indi Mbuto competition season I 2021 aza kuhakorera indirimbo zirimo ’Ready, Soja na Monitor n’izindi zitandi zitandukanye.
Ni umukobwa watangiranye imbaraga, kuburyo mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, yari amaze gushyira hanze Album ye ya mbere, ndetse ari no kwitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya Kabiri kizaba muri Werurwe 2025.
Iyi ndirimbo Best Friend aherutse gushyira hanz yakoranye na The Ben, mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Loader, ni mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na John Elarts uri mu bakomeye mu Burundi, ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ku rubuga rwa YouTube.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *