skol
fortebet

Munyakazi Sadate : Nziyita umukire ari uko mfite miliyari y’idorali.

Yanditswe: Monday 12, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyemari akaba na rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate yatangaje ko ataragera ku rwego rw’Ubukire yifuza ndetse ko rwose inzira igana k’Ubukire yifuza ikiri ndende.

Sponsored Ad

Ibi uyu muherwe yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’Ikinyamakuru IGIHE aho yagarutse ku bintu bitandukanye ku buzima bwe birimo : ibintu by’agaciro afite, inkomoko y’ubutunzi afite, Umuryango we ndetse n’ibindi byinshi.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yaje kumubaza ati " Wumva uzibara nk’umukire ari uko ufite iki?" Atazuyaje Sadate yahise amusubiza ati" Umunsi nzaba mbarirwa muri miliyari z’amadolari, icyo gihe nzatangaza ko ndi umukire. "

Sadate yakomeje avuga ko afite icyizere cyo kugera kuri iyi ntego ndetse akaba yanaca agahigo ko kuba ari we munyarwanda wa mbere utunze miliyari y’amadorali ya amerika mu magambo ye yagize ati " Birashoboka kandi nzabigeraho", akomeza agira ati " Mu gihe hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu yabaga yambaye umwenda umwe. Niba rero naravuye ku mwenda umwe ntagira data, singire mama cyangwa abavandimwe bo kumfata ukuboko, uyu munsi nkaba ngenze aha, kubera iki se nakumva ko mu myaka 10 iri imbere iyo miliyari y’amadolari izaba idahari? "

Uyu rwiyemezamirimo w’ikirangirire mu Rwanda yakomeje agira abantu inama yo kudacika intege ariko kandi bagahora bihugura bikabafasha kwagura intekerezo zabo Sadate ati " Umuntu akwiye guhora atekereza ko bishoboka. Tukagura imipaka mu ntekerezo tugashakisha amafaranga kandi ntekereza ko bizashoboka kandi nibwira ko nzabigeraho."

Munyakazi Sadate ni umwe muri ba rwiyemezamirimo badashakisha bamaze kubaka izina hano mu Rwanda, mu gihe kirenga imyaka 20 amaze akora ibijyanye n’imirimo mu bwubatsi bw’ibikorwa bitandukanye yabashije guhigika benshi mu bo bapiganira amasoko abikesha ubuhanga akorana imirimo ahawe.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa