skol
fortebet

Munyakazi Sadate yabeshyuje amakuru yuko yaba agiye kugura Stade Amahoro

Yanditswe: Friday 16, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe akaba na rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yavugaga ko uyu mujejetafaranga yaba agiye kugura Stade Amahoro ikaba iye bwite

Sponsored Ad

Aya makuru Sadate yatangaje ko ari ibihuha abinyujije ku rukuta rwe rwa X akunda gukoresha cyane atambutsa ibitekerezo bye bitandukanye, mu magambo ye yagize ati “ Fake News” abiherekesheje ifoto yavugaga ko yaba agiye kugura Stade Amahoro.

Iyi nkuru yuko Sadate yaba agiye kugura Stade Amahoro yagarutse cyane ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wejo aho bamwe bari baziko byaba ari ukuri, ariko n’Ikinyamakuru IGIHE kitiriwe iyi nkuru kikaba cyabihakanye cyibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo zose.

Ibi bihuha bivuzwe kuri Sadate nyuma yuko akoze ikiganiro muri iki cyumweru hamwe n’Ikinyamakuru IGIHE agatangaza byinshi ku buzima bwe birimo umutungo afite, ibintu by’agaciro kenshi atunze, umuryango we n’ibindi byinshi.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa