Murungi Sabin yongeye kwibutsa umugore we Murungi Raissa ko amukunda uruzira uburyarya
Yanditswe: Saturday 31, May 2025

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Isimbi, Murungi Sabin, yongeye kwibutsa umufasha we Murungi Raissa ko amukunda cyane.
Ibi Sabin yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasangije abamukurikirana video ifite amasegonda ane y’umugore we maze hirya yayo arenzaho amagambo agira ati Fresh.
Ni video yongeye kuzamura ibitecyerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bongeye kuvuga ko Sabin akunda uyu mugore we uruzira imbereka.
Murungi Sabin na Raissa barushinze mu 2018 kuva abantu benshi bamenya inkuru y’urukundo rwabo Sabin ntajya ahisha amarangamutima ye ku mufasha we, ndetse inshuro nyinshi mu byo asangiza abamukurikira harimo amafoto na video by’umugore we maze akayaherekesha amagambo aryohereye.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *