skol
fortebet

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ni muntu ki .? Ese amateka ye ni ayahe .? Sobanukirwa byinshi ku buzima bwe.

Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ni umwe mu bantu bazwi na bantu benshi cyane, uyu ni umugabo wabaye umushumba wa diyoseze ya kabgayi igihe kigera ku myaka 17 yose , Umutima we w’impuhwe nyinshi, ubupfura bwe ndetse n’inama zuje ubwenge bwinshi biri mubyo abagirirwe ingabire yo kubonana nuyu mugabo bamuziho. ariko se Musenyeri Smaragde Mbonyintege ni muntu ki ? Amateka ye ni ayahe ? Murakaza neza muriyi nkuru aho tugiye kurebera hamwe amateka ya Musenyeri Mbonyintege Smaragde. Musenyeri (...)

Sponsored Ad

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ni umwe mu bantu bazwi na bantu benshi cyane, uyu ni umugabo wabaye umushumba wa diyoseze ya kabgayi igihe kigera ku myaka 17 yose , Umutima we w’impuhwe nyinshi, ubupfura bwe ndetse n’inama zuje ubwenge bwinshi biri mubyo abagirirwe ingabire yo kubonana nuyu mugabo bamuziho. ariko se Musenyeri Smaragde Mbonyintege ni muntu ki ? Amateka ye ni ayahe ? Murakaza neza muriyi nkuru aho tugiye kurebera hamwe amateka ya Musenyeri Mbonyintege Smaragde.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yabonye izuba mu mwaka w’i 1947 hari ku i Tariki 2 Gashyantare yavukiye ahitwa Rutobwe ubu ni mu karere ka Kamonyi. Kuri uyu munsi muri 2025 akaba ari umusaza w’imyaka 78 ya mavuko. Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuli ribanza rya Cyeza maze ayisumbuye icyiciro rusange ayiga ku ishuri rya Ecole de Science Byimana ni mu gihe icyiciro gisoza ayisumbuye yacyize mu iseminari nto ya Vincent de Paul iherereye I ndera mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yaho musenyeri Mbonyintege yaje kwiga amasomo ya Filozofi na Tewolojiya mu iseminari ya Nyakibanda iri I Gishamvu mu karere ka Huye, aya masomo yayize imyaka igera kuri itandatu hagati y’umwaka w’i 1969-1975. Asoje aya masomo yaje guhabwa ubupadiri muri diyoseze ya Kabgayi ku I Taliki 20 Nyakanga 1975. Nyuma yaho yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Pontifical Gregorian University iherereye I Roma mu butaliyani akaba yarahize amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Masters" mu bijyanye n’iyobokamana akaba yarize muriyi Kaminuza hagati y’umwaka w’I 1979- 1983. Nyuma yaho yaje gukomeza amasomo y’icyiciro gihanitse PHD nabwo muriyi Kaminuza aho yaje gusoza amasomo ye mu ishami ry’iyobokamana. Kurubu akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga "PHD" mu bijyanye n’iyobokamana.

Mu rugendo rwe Musenyeri Smaragde Mbonyintege yakoze imirimo itandukanye mu idini ya kiliziya Gatolika :

. 1975-1979 , yabaye Padiri muto wa paruwasi ya Kabgayi abifatanya no kuba umwarimu mu Iseminari nto ya Mutagatifu Yohani, iyi paruwasi yari imaze igihe gito ishinzwe ku Kamonyi, kugira ngo ijye yakira abagize umuhamagaro wo kuba abasaseridoti bakuze. Mwiyo myaka kandi yari na Padiri ushinzwe Umuryango w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu (Charismatic Renewal) guhera mu mwaka w’i 1978 yabaye kandi Padiri Mukuru wa Seminari nto ya Mutagatifu Yohani ku Kamonyi.

. 1979 - 1983 nkuko twabigarutseho haruguru yagiye gukomereza amashuri ye i Roma muri Kaminuza ya Pontefical Gregorian University , akaba yarize ishami rya Tewolojiya akaba yarahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Masters" ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse "PHD"

.1983 - 1996 : Musenyeri Smaragde yari umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda mu karere ka Huye, akaba yari na Padiri ushinzwe ibya roho muri iyo Seminari. Muri icyo gihe kandi yari n’umwarimu mu ishuri rihuza za Novisiya ry’i Butare.

.Guhera mu mwaka w’i 1996 Musenyeri Smaragde Mbonyintege yatangiye umurimo wo kuba Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

. Tariki ya 22 Mutarama 2003, Papa Yohani Pawulo wa II, yagize Smaragde Mbonyintege umwe mu nkoramutima za Papa (Chapelain de sa Sainteté). Icyo gihe kandi yari Umuyobozi w’ikinyamakuru ‘Urumuri rwa Kristu’ cyandika ku bijyanye n’ubuzima bwa roho na Tewolojiya.

. Tariki ya 21 Mutarama 2006, Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Yaje guhabwa Ubwepisikopi ku wa 26 Werurwe 2006 ; maze kuva ubwo akora imirimo inyuranye igenewe Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda no mu mahuriro anyuranye y’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Taliki ya 2 Gicurasi 2023 akaba aribwo hashyizwe itangazo hanze n’intumwa ya Papa Francis mu Rwanda ko padiri Balthazar Ntivuguruzwa yagizwe umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Kabgayi. Musenyeri yasimbuwe kuri uyu mwanya awumazeho imyaka isaga 17 akaba mu bihe yari ayoboye iyi disyoseze abakirisitu Gatolika bamwibukira ku mutima w’Impuhwe n’urukundo bye ndetse n’inama zuje ubwenge bwinshi yatangaga.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa