skol
fortebet

Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ku bana 8 bivugwa ko Diamond yabyaye

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 12, Jul 2026

Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ku bana 8 bivugwa ko Diamond yabyaye

Sponsored Ad

skol

Mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Platnumz, yahakanye amakuru amaze igihe acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko musaza we yaba afite abana umunani, ashimangira ko ibyo bidafite ishingiro.

Mu kiganiro yagiranye na radio ya Wasafi FM mu rwego rwo kwamamaza ibirori bya "Mama Dangote Night", Esma yavuze ko Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, afite abana batatu gusa.

Yagize ati: "Nasibu afite abana batatu."

Aya magambo aje asubiza ibihuha byakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, aho bamwe bakomeje kuvuga ko uyu muhanzi yaba afite abana umunani cyangwa barenga yabyaye hanze.

Mu myaka yashize Diamond yakunze kuvugwa nk’umubyeyi w’abana bane, barimo babiri yabyaranye na Zari Hassan, umwe yabyaranye na Tanasha Donna n’undi wa Hamisa Mobetto.

Iki kiganiro cyabaye mbere y’ibirori bya "Mama Dangote Night" bizaba ku wa 11 Nyakanga 2026 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 59 y’amavuko ya Mama Dangote.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa