skol
fortebet

N’agahinda k’umuhanzi Junior ubuze umubyeyi nta gihe gishize abuze umukunzi we

Yanditswe: Friday 08, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu taliki 8Mata 2022 Junior ukorera umuziki mu itsinda rya Juda Mizik ari mu gahinda gakomeye kubw’o kubura mama we mu gihe yari akiri mu kiriyo cy’uwari umukunzi we Umulinga Liliane uherutse kwitaba Imana. abinyujije k’urukuta rwa Instagram rwa Juda Muzik yifurije iruhuko ridashira umubyeyi we.

Sponsored Ad

Juda Muzik n’itsinda ry’abasore babiri batangiye kumenyekana ubwo umwe muri bo ariwe Junior yaburaga umukunzi we ni nabwo iri tsinda ryagaragaye mu itangazamakuru cyane, iri Tsinda ryongeye kumvikana cyane mu minsi ishize ubwo Junior yitabiraga irishanwa ryoo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda ’Mr Rwanda’ ahagarariye umugi wa Kigali.

Muri ibi bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aba bahanzi bagaragaje ko bifatanyije n’abanyarwanda muri rusange kwibuka babinyujije mu butumwa bashyize kuri konti yabo ya Youtube aho bibutsaga abanyarwanda ko Kwibuka atari itegeko ahubwo ari inshingano ya buri mu nyarwanda weze yaba atuye mu Gihugu cyangwa hanze yacyo.

Mu butUmwa batambukije basabye abanyarwanda kwirida ipfobya rya Jenoside iryo ariryo ryose baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ndetse bagasigasira ibyagezweho.

Nta masaha menshi aracamo aba bahanzi batambukije ubutumwa bw’abo kubanyarwanda, babinyujije kuri konti yabo ya Instagram uyu muhanzi ashyizeho inkuru y’inshamugongo yifuriza umubyeyi we iruhuko ridashira bigaragara ko yitabye Imana mu magambo yanditse yagize ati"Ruhuka mu mahoro Mama, Rest in Peace Mom."

Uyu musore abuze Mama we mu gihe gito abuze umukunzi we byumvikana ko ari mubihe bitamworoheye, inshuti n’abavandimwe barimo kumuha ihumure mu butumwa bwabo batangiye kuvuga ko uyu mwaka ari mwaka mubi kuri uyu muhanzi gusa bakomeza kumukomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa