Nana wakinnye muri Citymaid yasezeranye n’umugabo we imbere y’amategeko
Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2024

Umukinnyi wa Filimi nyarwanda, Uwamwezi Nadège wamenyekanye nka Nana muri filime Citymaid yasezeranye n’umugabo we Nsanzimana Patrick mu mategeko.
Ni ibyasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki 17 Ukuboza 2024, ariko amakuru akavuga ko umuhango wabaye tariki 14 Ukuboza 2024, bakaba barasezeraniye muri Komine ya Charleroi mu Bubiligi aho banamaze igihe batuye.
Amakuru aturuka mu nshuti zabo za hafi avuga ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, aba bombi bakomeje imyiteguro y’ubukwe buzabera muri Afurika.
Nana yerekeje ku Mugabane w’u Burayi mu 2021, Ubwo byavugwaga ko yari asanze umukunzi we ngo bakore ubukwe bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, birangira bitagenze nk’uko bari babiteguye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu 2022, Nana yatangaje ko bakisuganya ngo barebe ko basubukura gahunda z’ubukwe bwabo akomoza ko uwo bari bagiye kurushinga bakundanye umwaka mbere y’uko amusanga ngo babane.
Nana aherutse mu Rwanda muri Nyakanga 2024, aho yari yaje gusura umuryango we, inshuti n’abavandimwe aho yavugaga ko yari akumbuye cyane umwana we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *