Dore icyateye Neftlix gusubika gushyira hanze filime ivuga ku buzima bwa Liam Payne uherutse gupfa
Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

Urubuga rwa Netflix rusanzwe rutunganya filime rukanazerekaa, rwasubitse gushyira hanze iyo rwakoze igaruka ku buzima bwa Liam Payne uheruka kwitaba Imana wamamaye mu itsinda rya One Direction.
Iyi filime yiswe “Building the Band” ibikorwa byo kuyishyira hanze byasubitswe nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uyu musore wari ufite imyaka 31.
Umwe mu bantu batanze amakuru kuri iyi filime, yagize ati “Netflix izicarana n’umuryango wa Liam, barebe igihe cya nyacyo cyo kuvuga kuri iyi filime y’uruhererekane ndetse n’igihe izagira hanze.”
Yakomeje ati “Nta kwirukanka cyangwa igitutu mu kuyisohora. Bizaba uburyo bwiza bwo guha icyubahiro Liam, no kugaragaza ibihe bye byiza mu mezi yabanjirije urupfu rwe.”
Gufata amashusho y’iyi filime byari byakozwe muri Kanama uyu mwaka muri Manchester’s Aviva Studios.
Kuwa 16 Ukwakira 2024, nibwo inkuru y’incamugongo yacicikanye mu itangazamakuru mpuzamahanga, ivuga ko umuhanzi Liam Payne wamamaye mu itsinda rya ‘One Direction’ yitabye Imana ahanutse muri hoteli muri Argentine.
Ni inkuru bamwe babanje gufata nk’igihuha ariko ibitangazamakuru bitandukanye bikomeye muri Amerika no muri Argentine biza kwemeza ko ari imvaho.
Uyu musore nyuma y’urupfu rwe hakozwe isuzuma ry’ibanze ndetse bigaragazwa ko yari yanyoye ibiyobyabwenge byo ku kigero cyo hejuru birenze ubushobozi bw’ubwonko bwe, bikaza gutuma yiyahura aturutse kuri ‘balcony’ y’igorofa rya gatatu yari acumbitsemo.
Mbere yo kwitaba Imana ariko yari amaze iminsi yiyemerera ko yabaye imbata y’ibiyobyabwenge, ndetse anafite ibibazo byo mu mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *