skol

Neg G The General yapfushije umwana

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024

featured-image

Umuraperi Neg G The General ari mu gahinda ko kubura umwana witabye Imana afite amezi icyenda gusa, aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

Mu butumwa yegeneye abakunzi be, Neg G The General yagize ati “Umuhungu wanjye nari mperutse kwibaruka yitabye Imana, ruhukira mu mahoro mwana wanjye. Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse.”

Uyu mwana yari yahaye izina rya Prince, yari amaze igihe mu bitaro yitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

Neg G The General ni umwe mu baraperi bafite izina ryamamaye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yashize. Uyu musore wamamaye cyane mu itsinda rya UTP Soldiers, nyuma yaje gutangira kwikorana umuziki ku giti.

Umwana wa Neg G The General witabye Imana yari uwa gatatu akurikira imfura ye ifite imyaka 16 ndetse n’ubuheta bwe bufite imyaka 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa