skol
fortebet

Reba uburanga bwa Lesego inkumi yahawe Ministeri y’urubyiruko muri Botswana

Yanditswe: Monday 26, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 27 ya mavuko yanditse amateka muri 2024 ubwo yagirwaga ministiri w’urubyiruko n’uburinganire bw’umuryango muri Botswana maze ahita aca agahigo mu mateka ko kuba umuntu muto mu myaka wabashije kugirwa Ministiri wiki gihugu afite imyaka micye cyane, ariko se mu byukuri ni muntu ki ? Lesego Chombo ni ibihe by’ingenzi wamumenyaho!

Sponsored Ad

Mu busanzwe amazina ye bwite ni Lesego Chombo ni umukobwa wabonye izuba tariki ya 16 Mata 1998 avukira mu mudugudu wa Shorobe ho mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu cya Botswana uyu munsi akaba ari umukobwa w’imyaka 27 ya mavuko.

Lesego yakuriye mu muryango udasaba umunyu ndetse akaba umunyabwenge bihambaye mu ishuri, uyu mukobwa yakuze yanga akarengane ku buryo byanatumye yiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’Igihugu ya Botswana (University of Botswana) aza no kubiminuzamo, nyuma yo gusoza kaminuza Lesego yakoze nk’umunyeshuri wimenyereza umwuga mu bijyanye n’amategeko muri sosiyete ya Baliki Corporate Law ifasha abantu mu bijyanye n’amategeko ikaba ikorera I Gaborone muri Botswana.

Hirya y’urukundo rwe muri Politiki ndetse n’amategeko, uyu mukobwa mu mabyiruka ye kandi yakundaga ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza akumva bimukundiye yahatana , mu mwaka w’i 2012 yegukanye ikamba rya Nyampinga w’irushanwa ry’ubwiza rya Queen Esther ntabwo yarekereyeho aho kuko mu 2017 yegukanye irindi Kamba aho yabaye nyampinga mu irushanwa rya Miss Women Empowerment ryari rigamije gutinyura abakobwa muri Botswana.

Mu 2022 Lesego yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Igihugu cya Botswana ndetse muri 2024 yakoze amateka aho yegukanye ikamba ry’umukobwa wa mbere mu buranga ku mugabane wa Afurika yose (Miss World Africa) , Tariki ya 7 Ugushyingo mu 2024 yaje kugirirwa icyizere cyo kuba umwe mubagize inteko ishingamategeko y’igihugu cya Botswana nyuma yaho tariki ya 11 Ugushyingo Perezida w’Igihugu cya Botswana Duma Boko yaje kumuha inshingano zo kuba Ministiri w’urubyiruko ndetse n’uburinganire bw’umuryango zikaba ari inshingano agikora kugera magingo aya.

Mu buzima bwe busanzwe Lesego akunda gukina umukino wa Basketball ndetse yaba afite umwanya akajya koga muri pisine, uyu mukobwa ni umucuranzi mwiza wa Piano ndetse akaba abifatanya no kuririmba mu gihe cye cy’ikiruhuko. Lesego afite Fondasiyo yita ku batishoboye aho afasha abana batishoboye akabashyira mu ishuri ndetse akaba afite urukuta rwa Internet yise Law Talks aho asangiza abamukurikira kuri urwo rubuga ubumenyi butandukanye ku mategeko atandukanye.

REBA UBURANGA BWE MU MAFOTO ATANDUKANYE

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa