skol

Nigeria: Umuhanzi Ifunanya yapfuye arumwe n’inzoka

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria wari ufite imyaka 26, Ifunanya Nwangene, yapfuye nyuma yo kurumwa n’inzoka yamusanze mu cyumba aryamye, mu nzu aho yabaga muri Nigeria.

Iyo nkuru y’akababaro yatangajwe na Korali yaririmbagamo, ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, aho bivugwa ko uyu Ifunanya wari ukiri muto, nyuma yo kurumwa n’iyo nzoka, yajyanywe byihuse ku mavuriro atandukanye ariko habura ubugombozi, abaganga bagerageza ibishoboka ariko birangira apfuye.

Uyu muhanzi watangaga icyize mu ruhando rwa muzika, yamenyekanya cyane nyuma yo kwitabira irushanwa rikomeye rizwi nka ‘The Voice Nigeria’, ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatatu, ndetse akaba yari amaze kumenyekana no ku rwego mpuzamahanga, yashenguye imitima y’abakunzi be nyuma y’isakara ry’iyinkuru y’akababaro.

Amakuru yatangajwe na BBC, avuga ko uyu mukobwa yakanguste mu ijoro hagati bitewe n’ububabare yari afite ariko atazi icyamubayeho, abahageze mbere bakaba bavuze ko basanze inzoka ebyiri (2) muri iyo nzu yari arimo.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana inzobere mu by’izo nyamaswa z’inkazi, ikura imwe muri izo nzoka mu nzu, aho avuga ko ifite ubumara bukaze, ariko kandi akavuga ko ibyabaye kuri uyu muririmbyi bidasanzwe.

Ifunanya Nwangene, apfuye yari arimo gutegura igitaramo cye cya mbere yavugaga ko gikomeye, cyagombaga kuba muri uyu mwaka wa 2026, nubwo yari atarashyiraho itariki ndakuka.

Indirimbo ’Right Now’ ya Ifunanya muri The Voice Nigeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa