skol
fortebet

NIWE MUGORE MUREMURE KURENZA ABANDI MURI SHOWBIZ NYARWANDA.

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rurimo abantu benshi batandukanye ndetse akenshi usanga abantu batajya bamenyako hari abantu bafite ibyo bihariye muri uru ruganda. Muriyi nkuru mutwemerere dufungure indi paji tuganire kuri Ange Umulisa umugore wa mbere muremure kurenza abandi mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Ange Umulisa ni umunyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1992 akaba ari umwana w’imfura mu muryango w’iwabo wa bana bane. Uyu mwaka turimo Ange (...)

Sponsored Ad

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rurimo abantu benshi batandukanye ndetse akenshi usanga abantu batajya bamenyako hari abantu bafite ibyo bihariye muri uru ruganda. Muriyi nkuru mutwemerere dufungure indi paji tuganire kuri Ange Umulisa umugore wa mbere muremure kurenza abandi mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Ange Umulisa ni umunyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1992 akaba ari umwana w’imfura mu muryango w’iwabo wa bana bane. Uyu mwaka turimo Ange Umulisa akaba ari umutegarugori w’imyaka 33 ya mavuko.

Mu rugendo rwe rwa mashuli , abanza yayize ku ishuli rya Apace nyuma yaho yaje gukomereza amasomo muri leta zunze ubumwe za amerika akaba ariho yize amashuli yisumbuye ku ishuli rya Washington County High school , nyuma yaho yaje kujya muri kaminuza aho yize ku ishuli rya Vienna Colllege aho yize agasozanya impamyabumenyi mu ishami ry’iimibanire “Sociology”

Mu mwaka w’i 2011 Ange nibwo yatangiye ururgendo rwe mu itangazamakuru aho Yahereye kuri Radio ya city Radio, mu bihe yari kwiyi Radio yakoze ikiganiro cyitwa Chill out zone yafatanyagamo n’umuraperi Pacson nyuma yo gukora igihe kuri City Radio yaje gukora ikizamini cya kazi kuri Television Rwanda ndetse aza gutsinda ahabwa akazi aho yatangiye kujya akora ikiganiro cyitwa The Showtime ndetse n’ibindi biganiro birimo icya sosiyete y’itumanaho ya Airtel.

Hirya yibi guhera mu mwaka w’i 2013 uyu mutegarugori yatangiye urugendo rwe nkumushyushyabirori ndetse kuva icyo gihe yagiye ayobora ibitaramo bitandukanye ku rwego rw’abikorera ndetse n’urwego rw’igihugu. Bimwe mu bitaramo bikomeye yagiye ayobora twavugamo mu mwaka w’i 2019 ubwo yayoboraga igitaramo cyo Kwita Izina cyabereye mu nyubako ya Bk Arena ndetse ni igitaramo cyari cyatumiwemo icyamamare mu muziki ku rwego rwisi Neyo , sibyo gusa kuko mwuwo mwaka yayoboye igitaramo cya Youthconnekt Africa cyari cyatumiwemo umuhanzi Patoranking ndetse na Meddy. Guhera mu mwaka w’i 2013 atangira ibijyanye no kuba umushyushyabirori ubu kuri uyu munsi ni umwe mu bategarugori bafite amazina aremereye muri uwo mwuga ndetse amaze kuyobora ibitaramo byinshi bikomeye.

Hirya yibi mu kwezi kwa werurwe mu mwaka w’i 2014 Ange Umulisa yarushinze na DJ Pius ndetse Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho mwuwo mwaka mu kwezi kwa Nyakanga baje kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umuhungu witwa Yuhi Abriel nyuma yaho aba bombi baje kunyura inzira zitandukanye bemera gutandukana byemewe n’amategeko mu mwaka w’i 2018 gusa bemeranya kujya bahuriza ku nshingano zo kwita ku mwana wabo. Nyuma yaho Ange Umulisa akaba yaribarutse undi mwana w’umukobwa uyu munsi akaba ari umubyeyi w’abana babiri.

Ange Umulisa niwe mugore wa mbere muremure mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda aho indeshyo ye ari 1.96m akaba nta wundi mugore mu myidagaduro yo mu Rwanda usumba uyu mubyeyi wa bana babiri.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa