skol
fortebet

NIWE MUHANZI NYARWANDA WIZE AMASHULI MENSHI

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese buriya umuntu yaba umuhanzi bikamuhira ndetse ntiyibagirwe n’inshingano ze zijyanye na mashuli ? yego rwose hari abahanzi babishoboye ndetse uyu munsi ibyo byombi byarabahiriye. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri Mujyanama Claude ariko wabaye icyamamare mu muziki nyarwanda nka TMC , uyu ni umuhanzi wubatse izina rye mu muziki nyarwanda ubwo yari umuririrmbyi ngenderwaho mu itsinda rya Dream Boys yabanagamo na mugenzi we Nemeye Platin uzwi cyane nka (...)

Sponsored Ad

Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese buriya umuntu yaba umuhanzi bikamuhira ndetse ntiyibagirwe n’inshingano ze zijyanye na mashuli ? yego rwose hari abahanzi babishoboye ndetse uyu munsi ibyo byombi byarabahiriye. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri Mujyanama Claude ariko wabaye icyamamare mu muziki nyarwanda nka TMC , uyu ni umuhanzi wubatse izina rye mu muziki nyarwanda ubwo yari umuririrmbyi ngenderwaho mu itsinda rya Dream Boys yabanagamo na mugenzi we Nemeye Platin uzwi cyane nka BABA. TMC akaba ariwe muhanzi nyarwanda wize amashuli menshi nkuko tugiye kubirebera hamwe muriryi nkuru. uyu musore akaba kugera kuri uyu munsi afite impamyabumenyi zigera kuri enye. murakaza neza muriyi nkuru.

Mu busanzwe amazina ye bwite ni Mujyanama Claude gusa azwi cyane nka TMC mu ruhando rwa muzika nyarwanda, uyu musore yabonye izuba ku i taliki 25 nzeri mu mwaka w’i 1988 avukira i Bukavu mu gihugu cya Congo Kinshasa, nyuma yaho mu mwaka w’i 1994 TMC n’umuryango we baje gutaha mu Rwanda ndetse batura mu mujyi wa kigali mu karere ka Kicukiro aho niho TMC yakuriye ndetse bidatinze atangira amashuli abanza ku ishuli rya Ecole Primaire de Kicukiro aha niho yize amashuli abanza kugera ayasoje maze amashuli yisumbuye icyiciro rusange cyangwa se ’Tronc commun’ ayiga ku ishuli rya E.T.O Kicukiro riherereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu munsi rikaba ryitwa IPRC Kicukiro. gusa nubwo TMC yari umunyeshuli w’umuhanga ariko yakuriye mu gahinda ko kutagira se umubyara kuko yitabye Imana ubwo TMC yari afite imyaka 10 ya mavuko mu mwaka w’i 1998.

reka noneho turebere hamwe amashuli ndetse n’impamyabumenyi uyu muhanzi yibitseho.

Mu mwaka w’i 2007 yabonye impamyabumenyi ya A2, iyi ikaba ari impamyabumenyi ihabwa uwasoje amashuli yisumbuye TMC akaba yarayibonye nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye mwuwo mwaka ku ishuli rya Groupe Scolaire officiel de Butare aho yigaga mu ishami ry’imibare n’ubugenge. (Mathematics and Physics)

mu mwaka w’i 2013 yabonye impamyabumenyi ya A0 Bachelors degree , iyi ikaba ari impamyabumenyi ihabwa uwasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, TMC akaba yarayibonye nyuma yo gusoza amasomo ye muri kaminuza ya KIST aho yize ibijyanye n’ubugenge ’Physics’

mu mwaka w’i 2019 Tmc yabonye masters ya mbere ni ukuvuga impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yize mu ishami ryo kugenzura imishinga ’ Project Management’ ikaba ari impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Jomo Kenyatta University.

Mu mwaka w’i 2021 Tmc yabonye masters ya kabiri ni ukuvuga indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rya Data science ikaba ari impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Eastern University muri leta zunze ubwe za America.

Uyu muhanzi akaba aherutse gutangazako arimo gutegura uko yakwigira impamyabumenyi y’icyirenga izwi cyane nka PHD. hirya yibi TMC akaba avuga neza indimi enye arizo : Ikinyarwanda , igiswayire , icyongereza ndetse n’igifaransa.

Hirya yibi Tmc avugako mu buzima bwe akiri umunyeshuli yari wa munyeshuli uza mu myanya ya mbere ngo ndetse iyo atabaga uwa mbere yatahaga akubita agatoki ku kandi atanyuzwe nuwo musaruro. uyu ni umwe mu byamamare byabayeho mu muziki nyarwanda utarigeze yumvikana mu nkuru za byacitse , TMC avugako ari umuntu ukunda ubuzima butuje bwibanga ngo ndetse bitandukanye n’ibindi byamamare we aba yumva iterambere rye ryamenywa na bantu be ba hafi.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa