skol
fortebet

Niwe Nyampinga w’u RWANDA wize amashuli menshi

Yanditswe: Monday 10, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

u Rwanda rufite abakobwa 13 batwaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda aba bakobwa bose bagiye batwara iryo kamba mu bihe ndetse no mu myaka itandukanye. gusa nubwo aba bakobwa abenshi usanga bazwiho ubwiza gusa burya binajyana n’ubwenge niyo mpamvu muriyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibitandukanye ku buzima bwa Akiwacu colombe Nyampinga w’u Rwanda w’intiti kurenza abandi. murakaza neza muriyi nkuru.

Sponsored Ad

Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi be ni Akiwacu Colombe , ni umunyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1994 akaba ari umwana wa kane mu muryango wabo wa bana batanu. Colombe akaba ari umukobwa warerewe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro.

mu rugendo rwe rwa mashuli , abanza yayize ku ishuli rya APAPER riherereye ku kicukiro mu mujyi wa Kigali ni mugihe, ubwo yari ageze mu mashuli yisumbuye icyiciro rusange bizwi cyane nka ’ Tronc commun’ yacyize ku ishuli rya Ecole de science byimana.

Akiwacu colombe Niwe mukobwa mu babaye ba nyampinga w’u RWANDA ufite urwego ruhanitse rwa mashuli kurenza abandi ;

Kugeza Uyu munsi Colombe afite impamyabumenyi zigera kuri 4 :

- 2013 yabonye licence ya A2 cyangwa se impamyabumenyi yuwarangije amashuli yisumbuye S6 aho yize mu ishami ry’imibare , ubugenge ndetse na mudasobwa (Mathematics, physics and computer) ku ishuli rya Stella Matutina riherereye mu karere ka Rulindo.

- 2018 yabonye licence ya A0 Bachelors degree cyangwa se impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya commerce cyangwa se ibijyanye n’ubucuruzi ikaba ari impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Institut Supérieur du Commerce de Paris. mu gihugu cy’ubufaransa.

- 2020 yabonye masters ya mbere cyangwa se impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rya Digital Marketingikaba ari impamyabumenyi nayo yavanye muri iyi Kaminuza ya Institut Supérieur du Commerce de Paris.

- 2021 Yabonye masters ya kabiri mu ishami rya Data analysis ayikuye mu ishuli rya Ecole de l’Intelligence Artificielle de Paris. mu gihugu cy’ubufaransa.

hirya yibi Nyampinga Akiwacu Colombe we avugako mu buzima bwe akiri umunyeshuli yari wa munyeshuli bita Gakayi aho ibintu bijyanye na masomo yabyitagaho cyane ngo ndetse kenshi iyo atabaga uwa 1 ntiyarenzaga batanu ba mbere. kugeza ubu niwe mukobwa wabaye nyampinga w’u RWANDA wize amashuli menshi. Ubu ku munsi wa none colombe akaba atuye mu gihugu cy’ubufaransa aho akora ibijyanye no kwerekana imideli.

kuribyo hakaba hiyongeraho ko Colombe avuga neza indimi 3 :

- Icyongereza
- I Kinyarwanda
- Igifaransa

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa