skol
fortebet

Ntibishingira ku mafaranga - Ric Hassani ku mpamvu hari abahanzi ba Gospel bahitamo kwerekeza mu muziki usanzwe

Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ric Hassani yavuze ko kuba bamwe mu bahanzi batangiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaza kubivamo bakinjira mu muziki usanzwe, bidaterwa n’amafaranga nk’uko benshi babitekereza, ahubwo bishingiye ku kumva bashaka gusohoza umuhamagaro wabo mu buryo bwimbitse.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Hip TV, Ric Hassani yavuze ko na we yatangiye urugendo rw’umuziki ari umuririmbyi wo muri korali yo mu rusengero, ariko nyuma akaza gusanga ataremewe kuba umuvugabutumwa binyuze mu ndirimbo, bityo ahitamo kujya mu muziki usanzwe.

Yagize ati: “Kuririmba indirimbo zo kuramya Imana birenze ijwi ryiza. Bisaba kugira umugisha wo kumva amagambo y’Imana no kuyasakaza binyuze mu muziki. Urugero, ntibishoboka ko Katy Perry yatambutsa ubutumwa bw’Imana mu ndirimbo nk’uko CeCe Winans abikora. CeCe afite umugisha wihariye wo gutambutsa Umwuka Wera mu ndirimbo ze. Naho Whitney Houston we afite umugisha wihariye ariko mu buryo butandukanye.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo nemera ko buri muhanzi wese agomba kuririmba mu rusengero. Hari abaremewe kugira ingaruka ku bantu binyuze mu muziki usanzwe. Njyewe ubwanjye ndi umukirisitu ukomeye, kandi muri buri album yanjye haba harimo nibura indirimbo imwe ivuga ku Mana. Ariko sinumva ko ari ho umuhamagaro wanjye uherereye. Simfite ubushobozi bwo gukora ibyo Frank Edwards cyangwa Mercy Chinwo bakora. Ninjiye mu muziki wa Gospel uyu munsi, sinashobora kwigaragaza neza, si byo naremewe gukora.”

Ric Hassani yagaragaje ko amafaranga atari yo ahanini abera abantu imbarutso yo kuva mu ndirimbo za Gospel bajya mu zisanzwe, ahubwo ari uko baba bashaka gukora umuziki ubahuza n’amarangamutima yabo.

Yagize ati: “Abahanzi bafite impano nk’iyo yanjye bakunda gukora ibintu babanje kubitekerezaho, bakabishyira mu ndirimbo. Ntabwo byose bishingira ku mafaranga. Iyaba byaterwaga n’amafaranga gusa, Davido ntiyagakwiye gukomeza umuziki kuko afite amafaranga ahagije. Na Wizkid cyangwa Burna Boy barihagije. Ariko ibyo gukora igihangano giturutse ku gitekerezo cyawe, ukagishyira ku rubuga rukumvisha Isi yose uko utekereza, birenze kure inyungu z’amafaranga.”

Yashoje ashimangira ko buri muhanzi afite umuhamagaro we, kandi ko kuba umuntu ataririmba indirimbo za Gospel bidakuraho ukwemera kwe cyangwa agaciro k’impano ye, ahubwo ko buri wese akwiye gukora aho yumva yisanzuye kandi ashoboye kugira uruhare mu guhindura Isi.

Ric Hassani yavuze ko kuba hari abahanzi ba Gospel bahindukira bakerekeza mu muziki usanzwe bidashingira ku mafaranga ahubwo bishingira ku muhamagaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa