Nyina wa Burna Boy byamurenze asanga umuhungu we kurubyiniriro abyina muburyo butangaje
Yanditswe: Friday 18, Mar 2022
Bose Ogulu, umubyeyi wa Burna Boy umuhanzi ukunzwe cyane muri Nigeria ndetse nahandi yagaragarije umuhungu we urukundo no kumushyigikira bidasanzwe ubwo yamusangaga kurubyiniro akabyina bishimisha abari bitabiriye igitaramo bose.
IbI Byabereye mu gitaramo Burna Boy yakoreye i Dublin muri Ireland.
Ubwo nyina wa Burna Boy yageraga kurubyiniro yizihiwe karahava abafana bose aba ariwe berekezaho amaso baramufana bishimiye uburyo ashyigikiye umuhungu we.
Ntabwo bitangaje kubona Mama Burna Boy abyina kuri stage igihe cyose umuhungu we aririmbye arabyina ariko kuriyi nshuro, byafashe indi ntera kuburyo yahavuye abafana bamaze kumuha akazina ka mama rockystar.
Uyu mubyeyi uri muzabukuru yari yambaye ipantaro y’umukara n’umupira w’umutuku, nubwo kubyina wabonaga bimugoye ariko abantu benshi bamwishimiye.
KANDA HANO UREBE KWIZIHIRWA K’UMUBYEYI WA BURNA BOY
https://www.instagram.com/tv/CbPFZgKFj96/?utm_source=ig_web_copy_link
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *