skol
fortebet

Nyina wa Bushali yapfuye

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we, nyina umubyara, wapfuye mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2025 azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Sponsored Ad

Bushali umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amarangamutima y’akababaro, aho yanditse ijambo “mama” aherekezaho ikimenyetso cy’amarira.

Nyuma y’urupfu rwa nyina, umwe mu nshuti za hafi za Bushali ndetse unamufasha mu bikorwa bye bya muzika, yemeje ko uyu muraperi ababajwe cyane no kubura nyina, wari umwe mu bamushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.

Bushali ubwe yari yarakunze kugaragaza ko amasengesho ya nyina umubyara ari imwe mu nkingi zamufashaga mu buzima no mu mwuga we.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko Imana n’amasengesho ya nyina bimufasha cyane mu rugendo rwe rwa muzika.

Ibi bibaye mu gihe Bushali yari amaze iminsi mike asohoye album ye nshya yise Full Moon, avuga ko yayikoreye mu mbaraga z’umuryango we, urimo umugore we n’abana babiri.

Nubwo Bushali atakundaga kugaragaza cyane ubuzima bw’umuryango we mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, inshuti ze za hafi zivuga ko nyina yari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa