skol
fortebet

Nyuma y’iminsi 212 adahari, Sheebah Karungi ubu agarutse mu muziki

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ufite izina riremereye mu ruhando rwa muzika ya Uganda ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange yatangaje ko agiye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe kigera ku mezi 7 nta gikorwa na kimwe cy’Umuziki uyu mubyeyi w’umwana umwe agaragaramo

Sponsored Ad

Ibyuko Sheebah agiye kugaruka mu muziki yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise igaruka ry’Umwamikazi (The Return of The Queen) aho iki gitaramo Sheebah yateguye ko kizaba ari ku wa gatanu Tariki ya 22 Kanama muri uyu mwaka w’i 2025 cyikabera muri Hotel ya Kampala Serena Hotel.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndriimbo nka Mami Yoo, Bela Nange , n’izindi , yaherukaga kugaragara mu gikorwa cya muzika mu kwezi ku kwakira kwa 2024 ubwo yakoraga igitaramo yise Neyanziza Concert cyikaba ari igitaramo cyitabiriwe n’abantu ruhumbirajana cyibera kuri Lugogo Cricket Oval ndetse icyo gihe kumugaragaro ni nabwo yahise yereka abari aho ko atwite ndetse mu minsi ya vuba araza kuba yibarutse.

Sheebah Karungi yavuze ko andi makuru ajyanye n’iki gitaramo azagenda ayashyira hanze mu minsi iri imbere gusa ngo icyo yizeza abakunzi b’umuziki we ni uko cyizaba ari igitaramo cy’Amateka. uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yari amaze igihe kigera ku mezi 7 atari mu muziki aho yabanje kwibaruka imfura ye yitwa Amir mu gushyingo 2024 , maze nyuma yaho afata ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye ndetse aboneraho no kongera kwisuganya neza.

Sheebah Karungi ni umugore w’imyaka 36 ya mavuko akaba ari umuhanzikazi ukomeye cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Sheebah azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo : Binkolera, Farmer, Beera Nange, Nakyuka, Silwana, ndetse n’izindi nyinshi.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa