skol
fortebet

Nziza Theos yakoze indirimbo iburira abijanditse mu mvugo za "Nta myaka ijana na nta gikwe" bakica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Muri iyi minsi hari amagambo yiganje cyane mu rubyiruko aho benshi basigaye bagira bati ’Nta myaka 100’, ’Nta gikwe’, aha baba bashatse kuvuga ko umuntu ibyo afite agomba kubyinezezamo akiriho. Nziza Theos we yakoze indirimbo ayijyanisha n’aya magambo asigaye avugwa ariko ashaka kuburira benshi.

Sponsored Ad

Indirimbo ’Nta myaka 100’ ukimara kuyumva ntiwahita usobanukirwa ubutumwa bukubiyemo, usibye kuba wayumva ukayirangiza. Nziza Theos yavuze ko ari indirimbo nziza igomba gufasha urubyiruko kureka imwe mu myumvire bafite muri iki gihe aho isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ku bijyanye n’ubusobanuro n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, Nziza Theos yagize ati : "Icya mbere kirimo gikomeye ni icyorezo n’ibibi byacyo twabwiwe mu ntangiriro yacyo kugeza ubu ariko twe tukabigira imikino ntidukurikize ingamba n’amabwiriza zo kugikumira, none ubu ingaruka zacyo nibyo twabwirwaga ntitubyiteho ubu biri kutugeraho".

Akomeza agira ati: "Ikindi nabihuza n’inkuru ya Noa (Muri Bibiliya) kuko bijya kumera kimwe, noneho nkashishikariza abantu kumvira no gukurikiza inama dusabwa cyangwa duhabwa na Noah w’iki gihe mu igereranya ni RBC cyangwa Minisante kuko batuburira kenshi. Ndetse hakazamo ko nidukomeza kwirara ntitwumvire Noah ibyo tuvuga ngo ’ntagikwe’ ’nta myaka ijana’, ntaki ntaki hazaza n’ibibi birenze icyiza ariko twakubahiriza amabwiriza tugasohoka muri ibi bihe".

Reba indirimbo Nta myaka 100 (Ijana) ya NZIZA Theos

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa