skol
fortebet

Otile Brown utegerejwe mu gitaramo cya The Ben yageze i Kigali

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Otile Brown wo muri Kenya unakunzwe mu Karere, yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya The Ben yise ‘The New Year Groove’.

Sponsored Ad

Jacob Obunga wamamaye mu muziki nka Otile Brown, yagaragaje ko yageze i Kigali binyuze mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko yaje gushyigikira The Ben.

Ati “Muraho bantu beza, ni umuhungu wanyu Otile Brown, ndi hano mu Rwanda i Kigali. Iri joro biraba ari ibicika ku bw’umuvandimwe wanjye The Ben. Ndishimye ku bwe’’.

Ntabwo Otile Brown yasobanuye niba ari buririmbe mu gitaramo cya The Ben, dore ko banigeze gukorana indirimbo bise ‘Can’t Get Enough’ yabiciye mu minsi yashize, gusa biravugwa ko yaba ari buririmbe bitewe n’amakuru amaze iminsi ashimangira ko hari abahanzi bakomeye mu karere bazaririmba mu gitaramo cya The Ben.

Otile Brown ugezweho muri Kenya, yakunzwe mu bihangano binyuranye birimo ‘Jeraha’, ‘One Call’, ‘Such Kinda Love’ n’izindi zatumye yamamara hirya no hino.

Iki gitaramo cya The Ben gihanzwe amaso na Benshi ari bunamurikiremo album ye nshya. Kirabera muri BK Arena kuri uyu wa 1 Mutarama 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa