Papa wa Rihanna Ronald Fenty Yitabye Imana afite imyaka 70 ya mavuko
Yanditswe: Saturday 31, May 2025

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Starcom Network, cyabanje gutangaza aya makuru bwa mbere, Fenty Papa wa Rihanna yapfiriye i Los Angeles mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center nyuma yuko yari amaze iminsi arimo avurwa gusa Impamvu y’urupfu rwe n’itariki nyakuri yitabiyeho Imana ikaba itatangajwe.
Rihanna kuri ubu ukuriwe kuko atwite inda y’umwana we wa gatatu, ni Umuhanzikazi wabyawe n’uyu Fenty Ronald ndetse na nyina Monica Braithwaite akaba yarabonye izuba muri Gashyantare 1988.
Ku munsi wa none Rihanna akaba ari umubyeyi w’abana babiri b’abahungu Rza w’imyaka 2, na Riot w’umwaka 1 bakaba ari abana yabyaranye n’umugabo we Asap Rocky.
Rihanna ababyeyi be bahanye gatanya nu mwaka w’i 2002 ubwo uyu muhanzikazi yari umwana w’imyaka 14 ya mavuko, Rihanna kuva ubwo umubano we na Se Fenty wagiye uzamo agatotsi ka hato na hato ndetse mu 2019 Rihanna yajyanye Se mu nkiko kubera kugenda yitwikiriye izina rye maze agacucura rubanda utwabo. Mu 2021 Rihanna yaje guhagarikisha iki kirego avuga ko yababariye se umubyara.
Ababyeyi ba Rihanna
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *