Perezida Museveni yemeje itegeko rigiye gutuma abahanzi bo muri Uganda bazajya barya ihene imwe indi iziritse
Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yemeje ishyirwaho ry’uburyo bushya bwo gucunga uburenganzira ku bihangano by’abahanzi ibizwi cyane nka (Copyright Management System) iri tegeko Perezida Museveni yarishyizeho hagamijwe kurinda abahanzi ndetse no gutuma binjiza amafaranga abiturutseho. Iri koranabuhanga rizafasha kumenya ahantu indirimbo yakinwe n’umubare w’igihe yacuranzwe. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Rwakitura aho yari yahuje Perezida Museveni n’abahanzi bakomeye muri Uganda (...)
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yemeje ishyirwaho ry’uburyo bushya bwo gucunga uburenganzira ku bihangano by’abahanzi ibizwi cyane nka (Copyright Management System) iri tegeko Perezida Museveni yarishyizeho hagamijwe kurinda abahanzi ndetse no gutuma binjiza amafaranga abiturutseho. Iri koranabuhanga rizafasha kumenya ahantu indirimbo yakinwe n’umubare w’igihe yacuranzwe. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Rwakitura aho yari yahuje Perezida Museveni n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo na Eddy Kenzo umujyanama mukuru mu by’ubuhanzi wa Perezida Museveni.
Iri koranabuhanga ryashyizweho rizafasha mu buryo bukurikira:
Kwemeza uburenganzira bw’indirimbo n’ibindi bihangano by’abahanzi,
Gukurikirana aho indirimbo zakinwe mu tubari , club , kuri televiziyo , kuri radiyo ndetse n’ahandi henshi. iri koranabuhanga kandi rizafasha Kwemeza ko abahanzi bahembwa bitewe n’uko indirimbo zabo zakoreshejwe ndetse no
Kurwanya ubujura bw’indirimbo n’ibindi bihangano.
Uko iri koranabuhanga rizashyirwa mu bikorwa :
Utubari, radiyo na televiziyo bigomba gukoresha igikoresho cyabugenewe mu gucuranga umuziki wa Uganda. Iri koranabuhanga rizakurikirana inshuro indirimbo yakoreshejwe, kugira ngo amafaranga agenewe umuhanzi amugereho uko bikwiye nta mananiza.
Urugero kugirango wumve uko bizakorwa ; Niba akabari kishyuye Miliyoni nk’amafaranga y’uburenganzira bwo gucuranga indirimbo, umuhanzi wagize indirimbo yacuranzwe inshuro 60 azahabwa 60% by’ayo mafaranga. Mu iyubahirizwa ry’iri koranabuhanga utubari tuzasabwa gushyiraho ibikoresho bikurikirana uko imuziki icurangwa. Si ibyo gusa, kuko ikigo cy’itumanaho cya Uganda (UCC) kizakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko naho Polisi ya Uganda izaba ishinzwe gukurikirana ko abantu babyubahiriza ndetse ko abazirengagiza iri tegeko bashobora gufungirwa ibikorwa byabo.
Ese kuki iri koranabuhanga ari ingenzi?
Abahanzi benshi bahura n’ibibazo by’ubukene nyuma y’igihe cyabo cyo kwamamara. Iri koranabuhanga rizabafasha gukomeza kwinjiza amafaranga mu gihe cyose indirimbo zabo zikiri gukinwa. Ni intambwe ikomeye mu guha abahanzi agaciro no kurengera umwuga wabo. Iyi gahunda yakozwe n’impuguke za Leta ziyobowe na Engineer Sheba Kyobutungi, ifatanyijwe n’ibigo nka UCC, URA na Polisi ya Uganda kugira ngo yubahirizwe uko bikwiye.
Iyi ni intambwe ikomeye izafasha iterambere ry’inganda z’ubuhanzi muri Uganda, ikarengera uburenganzira bw’abahanzi, ikanabafasha kubona inyungu z’akazi kabo mu buryo burambye.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *