skol
fortebet

Peter Okoye[Mr P] wo muri P-Square yavuze ikintu atinya cyane kurusha urupfu

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ufite impano wo muri Nijeriya, Peter Okoye cyangwa Mr P wo mu itsinda ryamamaye cyane PSquare, aherutse gusangiza abakunze be ikintu kimutera kimutera ubwoba kurusha ibindi byose ku isi.
Ku bantu benshi, ubwoba bwinshi bahorana ni urupfu. Ariko ibi siko bimeze kuri Peter Okoye.
Uyu muhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya yatangaje ko buri munsi,ubwoba ahorana ari ubwo kuba umukene.
Nyuma yo gukurira mu buzima butoroshye hamwe n’abavandimwe be barimo na Paul Okoye cyangwa Rudeboy, (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi ufite impano wo muri Nijeriya, Peter Okoye cyangwa Mr P wo mu itsinda ryamamaye cyane PSquare, aherutse gusangiza abakunze be ikintu kimutera kimutera ubwoba kurusha ibindi byose ku isi.

Ku bantu benshi, ubwoba bwinshi bahorana ni urupfu. Ariko ibi siko bimeze kuri Peter Okoye.

Uyu muhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya yatangaje ko buri munsi,ubwoba ahorana ari ubwo kuba umukene.

Nyuma yo gukurira mu buzima butoroshye hamwe n’abavandimwe be barimo na Paul Okoye cyangwa Rudeboy, Peter Okoye yatangaje ko atakwifuza kongera guhura n’ubukene.

Yagize ati“Ntabwo ntinya urupfu. Gusa ikintu kintera ubwoba muri ubu buzima ni ubukene.” ibi yabivugiye kuri imwe mu mateleviziyo yo muri Nigeria.

Nk’uko Peter abivuga, kera we, ababyeyi be n’abavandimwe be babaga mu nzu y’icyumba kimwe, umunsi umwe isenywa na tingatinga.

Nyuma y’ibyo, we n’umuryango we bahise baba inzererezi kuko batagira aho baba ndetse byamaze igihe kinini kugeza ubwo Ijuru ritabaye impano yabo ikazamuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa