skol
fortebet

Peter Okoye yongeye gushimangira ko yatandukanye n’abavandimwe be burundu

Yanditswe: Sunday 08, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Peter Okoye wamenyekanye nka Mr .P mu itsinda P-Square yabanagamo n’umuvandimwe we Paul Okoye uzwi nka Rudeboy, yamaze gutangaza ko umubano wabo wasenyutse burundu, nyuma y’uko bagerageje kwiyunga ariko bikanga.

Sponsored Ad

Nyuma yaho abavandimwe b’impanga Peter na Paul Okoye basenye itsinda rya P-Square ku nshuro ya kabiri, amakimbirane yakomeje kuzamuka hagati yabo ndetse bifata indi ntera ubwo mukuru wabo Jude Okoye yagezwaga mu nkiko ku wa 28 Gashyantare 2025.

Jude Okoye wahoze ari umujyanama, akanareberera inyungu za P-Square, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Nigeria ku byaha byo kunyereza amafaranga angana na miliyari 1.38 z’Ama-Naira ya Nigeria (arenga ibihumbi 884$)

Urubanza nyakuri rwatangiye ku wa 14 Mata 2025, ndetse Peter Okoye atungurana atanga ubuhamya mu rukiko aho yavuze ko mukuru wabo yanyerezaga amafaranga ya P-Square.

Kuba Peter yarashinje mukuru we Jude byababaje cyane Paul, wanatangiye kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu Peter Okoye na we yakoresheje X, asubiza abavandimwe be bamugaye ku byo yavuze mu rukiko, ndetse anavuga ko bakoresha uko bashoboye ngo bavuge ko ubuhamya yatanze bwari ibinyoma.

Avuga ku kuba abavandimwe be bamushinja ko yavuze ibinyoma mu rukiko, yagize ati “Ukuri kuzatsinda, umuryango ntiwiba umuryango.”

Nyuma y’iyi mvugo, umwe mu bafana yabwiye Peter ko umuryango ugomba kuba uw’ingenzi, nubwo haba hari amakimbirane. Yasubije avuga ko atakiri mu muryango n’abavandimwe be.

Ati "Tukiri abavandimwe? Oya! Ntabwo umuryango ari amaraso gusa, ariko umuryango nyakuri ni ubudahemuka."

Uyu muhanzi kandi yanavuze amaze imyaka hafi 20 yaracecetse ku bibazo byo mu muryango we, ariko yahisemo kuwuvamo kugira ngo arengere amagara ye.

Ati “Kwita ku buzima bwanjye bwo mu mutwe ni byo bya mbere. Nikuye mu muryango wanjye."

Mbere y’uko aba bavandimwe batatu bagirana ibibazo, bahoze bari mu bakomeye mu muziki wa Nigeria, cyane ko itsinda rya P-Square ryazamuye injyana ya Afro Beat.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa