skol
fortebet

Polisi yafatanye Nicki Minaj ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege

Yanditswe: Sunday 26, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi wo muri USA w’imyaka 41, Nicki Minaj, yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi akekwaho ibiyobyabwenge ubwo yerekezaga mu Bwongereza mu gitaramo cye "Pink Friday 2 World Tour”.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu, nibwo Nicki Minaj yerekeje mu gihugu cy’Ubwongereza, i Manchester ariko aca mu Buholandi mu mujyi wa Amsterdam.

Akigera muri uyu mujyi, ntibyamugendekeye neza kuko yahise atabwa muri yombi n’abapolisi baho nyuma yo gusaka ibikapu yari afite bagasangamo urumogi.

Uyu muraperikazi yavuze ko ibyo yakorewe ari akagambane k’abadashaka ko akora igitaramo, kuko bitumvikana uburyo bamutaye muri yombi kubera urumogi kandi rusanzwe rwemewe mu Buholandi.

Uyu yavuze ko yarekuwe hashize amasaha 5-6 gusa ari mu maboko yabashinzwe umutekano.

Bamuciye amande baramureka akomeza urugendo.

Icyakora, ntabwo yagereye i Manchester ku gihe,byatumye iki gitaramo cye cyo kuwa gatandatu gisubikwa.

Abafana bagera ku 20.000 bari mu kibuga bategereje ko aza kuri stage birangira babwiwe ko iki gitaramo kitabaye.

Aba barimo Imogen Pope w’imyaka 18, ukomoka i Newton-le-Wilows muri Merseyside, wavuze ko "bibabaje".

Ati: "Nakoresheje £ 150 ku itike yanjye,nsaba umunsi w’ikiruhuko ku kazi, hanyuma twicara hano amasaha agera kuri atatu dutegereje maze tubwirwa ko bitakibaye". "Ndababaye."

Ellis Day, ufite imyaka 17, ukomoka muri Cheshire, yavuze ko "yababaye rwose".

Icyakora abashinzwe iyi concert bavuze ko amatike yaguzwe arakomeza kugira agaciro kugeza iki gitaramo gisubukuwe muri Co-op Live arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa