skol
fortebet

RCS yahishuye ikintu gishobora kuba cyahitanye umuhanzi Jay Polly

Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko umuhanzi Jay Polly hamwe n’abandi bagororwa babiri banyweye umuti [Alcool] yifashishwa mu kogosha ivanze n’isukari n’amazi bivangiye ubwabo.

Sponsored Ad

Mu itangazo bageneye itangazamakuru,RCS,yatangaje ko uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya gereza ejo saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba ahita atangira kwitabwaho n’abaganga.

Uyu muhanzi yakomeje kuremba biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Muhima yitabwaho ariko birangira atabashije kurokoka.

RCS yakomeje iti “Amakuru y’ibanze dufite nuko Jay Polly na bagenzi be 2 aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwaga n’imfungwa/abagororwa biyogoshesha,amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.”

RCS ifatanyije Rwanda Forensic Laboratory batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe ndetse ngo amakuru arambuye azatangazwa iperereza rirangiye.

Umurambo w’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo icyo yazize kimenyekane.

Ababonye Jay Polly ku wa Gatatu mbere y’uko aremba bavuze ko yari afite imbaraga ariko akaza kumererwa nabi.

Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021.

Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.

Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.

Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa