skol
fortebet

Reba inzu y’akataraboneka umuhanzi Tom Close yujuje mu Bugesera [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Tom Close yujuje inzu y’agatangaza iherereye mu Karere ka Bugesera.
Uyu muhanzi uri mu ba mbere bazamuye imbamutima z’Abanyarwanda mu njyana ya R&B,yahesheje agaciro amafaranga yakuye mu bushabitsi yubaka inzu y’akataraboneka mu mujyi wa Nyamata.
Nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru HOSE ibitangaza,Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close yujuje iyi nzu z’akataraboneka mu Karere ka Bugesera ahazwi nko mu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Tom Close yujuje inzu y’agatangaza iherereye mu Karere ka Bugesera.

Uyu muhanzi uri mu ba mbere bazamuye imbamutima z’Abanyarwanda mu njyana ya R&B,yahesheje agaciro amafaranga yakuye mu bushabitsi yubaka inzu y’akataraboneka mu mujyi wa Nyamata.

Nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru HOSE ibitangaza,Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close yujuje iyi nzu z’akataraboneka mu Karere ka Bugesera ahazwi nko mu karumuna.

Ni inyubako nini ariko itageretse, yihariye mu myubakire yayo, isize amarangi y’urwererane, ikazengurukwa n’igipangu cyubakishije amabuye y’amakoro aboneka mu gace k’ibirunga.

Ni inzu bigaragara ko yatanzweho amafaranga atari make, gusa ntabwo ari igitangaza ku muntu nka Tom Close wakoreye amafaranga avuye mu mpande nyinshi.

Ni umwe mu bahanzi bakunzwe kuva mu 2007. Mu 2011 yegukanye bwa mbere igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

Yabaye umuganga mu bitaro bitandukanye, aba umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Kigali, nyuma agirwa umuyobozi wacyo ku rwego rw’igihugu.

Iyi nzu ya Tom Close yubatswe na Johnson Murindabigwi umwe mu bahanga mu guhanga inyubako zigezweho. Uyu ni we wakoze igishushanyo cya hoteli ikoze nk’ubwato izubakwa mu kirwa cya Gihaya kiri mu Kiyaga cya Kivu.

Tom Close ni umuturanyi wa Butera Knowless na Clement nabo bafite inzu igeretse muri aka gace, ndetse n’ibindi byamamare byiganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru.



Source: HOSE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa