skol
fortebet

Reka tukwibutse ibyamamare ku rwego mpuzamahanga byabashije guhura na Papa Francis ubwo yarakiri mu mubiri

Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muriyi nkuru mutwemerere tugaruke cyangwa se tukwibutse ibyamamare ku rwego mpuzamahanga byahuye n’uwari umushumba wa kiliziya gatorika ku isi Papa Francis ubwo yari akiri mu mubiri .

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata mu mwaka w’i2025 nibwo inkuru mbi yamenyekanye iturutse I Vatican ko umushumba wa kiliziya gatolika ku isi Papa Francis yitabye Imana aguye iwe mu rugo i Casa Santa Marta ho mu mujyi wa Vatican, nyirubutungane akaba yitabye Imana afite imyaka 88 ya mavuko. Papa Francis yari umushumba wa kiliziya gatolika guhera mu mwaka w’i2013 ubwo yajyaga kuri uyu mwanya asimbuye Papa Benedicto wa 16. Mutwemerere muriyi nkuru turebere hamwe bamwe mu bantu bafite amazina azwi ku ruhando mpuzamahanga babashije guhuranyirubutungane Papa Francis.

1. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame
mu mwaka w’i 2017 Umukuru w’igihugu yagiriye uruzinduko rw’akazi I vatican ndetse agirana ibiganiro n’uwari umushumba wa kiliziya gatolika ku isi icyo gihe Papa Francis. ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi Vatican ndetse n’u Rwanda , muribi biganiro kandi Papa Francis yasabye imbabazi ku ruhare bamwe mu bakirisitu gatolika bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2. Arnold Schwarzenegger (Commando)
Icyamamare mu ruhando rwa filime ku rwego mpuzamahanga, Arnold Schwarzenegger ari mu byamamare byabashije guhura na Papa Francis, hari mu mwaka w’i 2017 ubwo yasuraga Umujyi wa Vatican ndetse agenera igitabo cye Papa Francis.

3. Leonardo Dicaprio
Icyamamare mu ruhando rwa filime ku rwego mpuzamahanga, Leonardo Dicaprio nawe yahuye na Papa Francis mu mwaka w’i 2016 mu kwezi kwa mutarama ubwo yajyaga I Vatican bagiye kuganira ku bijyanye n’ibidukikije.

4. Angelina Jolie
Mu mwaka w’i 2015 Ubwo yamurikaga filime ye nshya icyo gihe Yitwa Unbroken mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Vatican, Angelina Jolie mu bashyitsi b’Imena yakiriye abereka filime ye nshya icyo gihe harimo na Papa Francis

5. Mark Zuckerberg
Mu mwaka w’i 2016 ubwo yagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Vatican, umuherwe akaba na nyiri mbugankoranyambaga zirimo : Instagram, Whatsapp, Threads ndetse na Facebook, Mark Zuckerberg yabashije guhura na Papa Francis.

6. Katy Perry
Mu kwezi kwa mata mu mwaka w’i 2018 mu nama yabereye I Vatican yiga ku bushakashatsi bwa kanseri zitandukanye icyamamare akaba n’umuhanzi uzwi ku rwego mpuzamahanga, Katy Perry yari mu bagiriwe ingabire yo kuramutswa na Papa Francis.

7. Lionel Messi
Mu mwaka w’i 2013 mbere y’Umukino wa Gishuti wagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Argentina ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubutariyani, Papa Francis yakiriye Amakipe yombi ndetse agirana ibiganiro na Lionel Messi ndetse na GiGi Buffon bari aba kapiteni ku mpande zombi.

8. GIGI Buffon
Mu mwaka w’i 2013 ubwo ikipe ya Juventus yasuraga Umujyi wa Vatican, Kapiteni wiyi kipe icyo gihe GIGI Buffon yageneye Papa Francis umwenda (Jersey) wiyi kipe usinyweho n’abakinnyi bose biyi kipe icyo gihe.

9. Diego Maradona
Mu mwaka w’i 2014 Ikirangirire muri ruhago ku ruhando mpuzamahanga , Diego Armando Maradona yagize amahirwe yo guhura na Papa Francis mu mujyi wa Roma mbere y’umukino wa Gishuti wari ugiye kubera kuri stade Olimpico mu mujyi wa Roma.

10. Fc Bayern Munich
Mu mwaka w’i 2014 ikipe ya Bayern Munich yagiriye uruzinduko rwihariye mu mujyi wa Vatican ndetse abakinyi biyi kipe icyo gihe bagenera umwenda (Jersey) wiyi kipe nk’Impano Papa Francis.

11. Sepp Blatter
Mu mwaka w’i 2013 uwahoze ari Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira wa maguru ku isi FIFA, Sepp Blatter yagiriye uruzinduko rwihariye I Vatican ndetse aha umwenda (Jersey) Papa Francis.

12. Ikipe y’igihugu y’Ubutariyani
Mu mwaka w’i 2013 mbere y’Umukino wa Gishuti wagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Argentina ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubutariyani, Papa Francis yakiriye Amakipe yombi ndetse aha umugisha abakinnyi bayo makipe.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa